Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ubutabera: Gen BEM Ndindiliyimana yemerewe kuba mu Bubiligi

by www.igihe.info


Nyuma yo kugirwa umwere, Umunyarwanda Gen BEM Augustin Ndindiliyimana umaze igihe afungiwe i Arusha muri Tanzania, yemerewe kujya kuba mu Bubiligi ahasanzwe hatuye umuryango we.
Ibi bigezweho nyuma y’igihe kitari gito abafunguwe n’Urukiko rwa Arusha nyuma yo kurangiza ibihano cyangwa se nyuma yo kubonwa nk’abere, bakomeje kubura aho berekeza, dore ko nta n’umwe wigeze agaragaza igitekerezo cyo kugaruka mu Rwanda.

Gen Ndindiliyimana
Gen BEM Ndindiliyimana Augustin, Gen Kabiligi na bamwe mu bandi basirikare bakuru, ni bamwe mu batinze kubona ibihugu by’u Burayi bibakira nk’uko babyifuje.

Kubwa Gen BEM Ndindiliyimana wahoze ari Umugaba Mukuru wa Gendarmerie Nationale (Ubu yasimbuwe na Polisi y’Igihugu), muri Gicurasi 2011 yakatiwe gufungwa imyaka 11 n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ariko nyuma yo kujurira yagizwe umwere.
Umucamanza yavuze ko nta na hamwe hagaragara uruhare rwe mu bikorwa by’ubwicanyi, ko nta mabwiriza yigeze aha ingabo cyangwa abajandarume ngo bijandike mu bwicanyi, ko ahubwo ari umwe mu bangaga ibikorwa by’ubwicanyi.

Mu buhamya bwatanzwe na Lt Gen Romeo Dallaire wayoboraga Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda (MINUAR), yavuze ko Ndindiliyimana ari we muntu wamubaga hafi yifuza ko ibikorwa by’ubwicanyi byahagarara, ariko akarushwa ingufu na benshi bari babishyigikiye, dore ko n’Abajandarume bari basigaye bagendera ku mabwiriza y’Ubuyobozi Bukuru bw’igisirikare.
Gen Maj BEM Ndindiliyimana Augustin ni Umunyarwanda ukomoka i Butare, uretse kuba yarabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo (Igice cya Gendarmerie Nationale), yayoboye imirimo inyuranye mu buyobozi bukuru bw’ingabo z’u Rwanda (Etat Major – FAR).

Mu mirimo itari iya gisirikare, Yabaye kandi Minisitiri wo gutwara abantu n’Itumanaho (MINITRANSCO), yabaye Minisitiri w’Urubyiruko n’Amashyirahamwe (MIJEUMA), yabaye Perezida wa Zone 4 (Committée Olympique Internationale).  Gen BEM Augustin Ndindiliyimana yabaye kandi Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cy’u Budage.

IREME.NET
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego