Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ubutabera:Ese gufunga abasenga ngo ni urusaku nibyo?

by www.igihe.info
Ese gufunga abasenga ngo ni urusaku nibyo?



Ese koko ni amabwiriza y’Umujyi wa Kigali atumye amwe mu matorero n’abakozi b’Imana bayayobora bafungwa ngo basakuje, cyangwa ni ukumva nabi ibintu bitera bamwe kutumva kimwe ishyirwa mu bikorwa rya byo?

Nta ntama zitagira Umwungeri. Mu iyobokamana, Mose nawe yari yaratoranijwe n’Imana ngo ayobore Abayisilaheri, niwe yahaga ubutumwa ngo abugeze ku bandi, rimwe nibwo bigaragambije ngo Imana ize ibivugishirize! Ibyakurikiyeho tubisoma mu mateka.

Twe Abanyarwanda dufite akarusho, nizera neza ko tuzirikana akangaratete n’ibindi bibazo Imana yadukuyemo. Mbese ubyibutse watinyuka guhuruza Pasiteri cyangwa undi usenga ngo basakuje unanirwa gusinzira, cyangwa bikwiye gutuma uyishima? 

None tuyishime dute? Niba wemera ko ari iyo gushimwa, soma (Zaburi 150: 1-6).

Unyihanganire niba nkugisha impaka kuko ntacyo dupfa, kandi nta n’ubwo ngamije gusenya, ndagira ngo twuzuzanye!  

Ubwo hizihizwaga  Rwanda Day ku nshuro ya gatandatu i Atlanta muri  Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, na Perezida Kagame yagize ati "Politiki ikora mu gihugu cyacu ni politiki yo kubaka ntabwo ari politiki yo gusenya, iyo abantu bashyira hamwe baba bubaka, iyo abantu bajya impaka baba bagira ngo buzuzanye.” 

Ibi ni ngombwa rero. Impaka zibaho kuko abantu badatekereza kimwe.

Ntabwo nshigikiye urusaku rubangamira abandi, ndetse Ingingo ya 108, itegeko 04 ryo mu mwaka wa 2005 (Article 108/04/2005) ribuza urusaku rwa nijoro, ryahozeho, ryarubahirijwe nta n’uwo ryabangamiye kandi rimaze kugira ubukure bw’imyaka 9. Icyo gihe cyose Abanyarwanda mu matorero barasengaga bagakomera Imana amashyi, bakavuza ingoma bakayitambira ishimwe.

Kuva amabwiriza y’Umujyi  wa Kigali abuza urusaku yo ku wa 4 /02/ 2013 yavugururwa ku wa 18/09/2014, nkabona abakozi b’Imana bambikwa amapingu bagafungwa ngo basakuje, byanyibukije ibyemezo bimwe by’Umujyi wa Kigali byagiye bifatwa, nko guca moto  mu Mujyi wa Kigali, kwimura abantu batuye ahiswe mu manegeka n’ibindi byaneguwe mu ishyirwa mu bikorwa ryabyo.

Mu gufunga abashinjwa urusaku ho, umuntu yakwibaza abagomba gukurikiranwa ndetse n’igikoresho cyifashishwa mu gipima urugero rw’urusaku ngo byemezwe ko abahanwa n’ibyaha bakwiye .

Niba gusenga byarabayeho kuva kera mbere y’ivuka rya Yesu kugera magingo aya, ubu nibwo urusaku rw’abasenga ruteye ikibazo kandi bikabangamira Abanyakigali gusa?! 

Dore mu Mujyi wa Kigali ni ho habarizwa utubari twiza tugezweho dufite imiziki myiza n’indangururamajwi zibasha kuyirekura! Reka rero bwo habe habaye umupira w’amaguru!!

Iryo joro ntibyakorohera gusinzira, biba ari ukubyina insinzi.

Ng’urwo urusaku rw’amahoni y’imodoka rwungikanya, yaba amavatiri, imodoka zitwara abagenzi n’ibindi, abantu kuri moto bagenda bahagaze bavuza za vuvuzera,  ndetse ugasanga ari nabwo impanuka ziyongera mu muhanda! 

Mbese ko ibyo nta mufana ubifungirwa, mu nsengero haba urusaku ruruta urwa vuvuzera? Urusaku rutera gufungwa rubarirwa ku gipimo ki? Ni inde urebwa kandi usabwa kubahiriza aya mabwiriza bitaba ibyo agahanwa? Ni nde atagira icyo akoraho?!

None niba ibyo biba amabwiriza y’Umujyi wa Kigali ntabagirirweho ngo bahanwe kandi yenda areba Abanyakigali bose, ni iki gituma abantu mu nsengero bo bambikwa bafungwa ndetse ugasanga abantu mu nsengero zubatse muri uwo Mujyi batagisenga ngo baririmbire Imana umutima uri mu gitereho, ngo ahari byabakoraho?

Navuze ko nanjye ntemeranya n’urusaku rubangamira abandi.  Niba ari mu rusengero, si mu cyumba ngo barasenga nijoro hagati mu zindi ngo aho bashobora kubangamira abaruhuka. 

Nta mupaka mu gusenga. Niba ari amasengesho ya nijoro, birakwiye kugabanya ijwi ntirirenge inyubako yawe kuko n’ubusanzwe ijoro ryaremewe kuruhuka ndetse abasakuriza abandi bisubireho.

Ariko kandi, niba ari ku manywa, bikaba mu nyubako y’idini cyangwa itorero byahawe uburenganzira n’ubuyobozi ngo hitwe urusengero (Church), ni iki cyatuma basenga badatuje bikanga guhamagarizwa ubuyobozi ngo basakuje? 

Ngo insengero zirasabwa gushyiraho uburyo butemerera amajwi kugera hanze y’inyubako zayo. Ntekereza ko ibyo bizagenda biza buhoro buhoro kuko Imana ikomeje guteza imbere Abanyarwanda, naho ubundi no mu bihugu byadutanze iterambere si ko hose wazihasanga, ahubwo igikenewe ni ukumvikana ku murongo twagenderaho.
 
Izuba Rirashe
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego