Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ubutabera:Yemeye ko yasambanyije ku gahato umwangavu yibyariye

by www.igihe.info
Ryumugabe Faustin, utuye mu Mudugudu wa Nyakabungo, Umurenge wa Kigarama, Akarere ka Kirehe yagejejwe imbere y’ubutabera yemera ko yasambanyije ku gahato umwangavu yibyariye w’imyaka 17 y’amavuko.

Ryumugabe watawe muri yombi akurikiranyweho iki cyaha, yaburanishijwe mu ruhame aho yakoreye icyaha ku wa Kabiri tariki ya 16 Nzeri 2014.
Ryumugabe Faustin yazanwe imbere y’ubutabera yambaye imyenda ye isanzwe n’amapingu ku maboko, yerekwa imbaga y’abaturage bari bateraniye aho bikekwa ko yakoreye icyo cyaha.
Ubutabera:Yemeye ko yasambanyije ku gahato umwangavu yibyariye
Ryumugabe agejejwe imbere y'ubutabera
Yasomewe ibyaha akurikiranweho byose ntiyazuyaza ahita abyemera nk’uko yanabishize mu nyandiko mvugo yakoreye mu bugenzacyaha.
Ryumugabe yagize ati “Ndemera ko nakoze icyaha cyo gusambanya ku gahato umwana wanjye nibyariye nkaba mbisabira imbabazi kuko nabitewe no kuba nari nanyoye inzoga ya siruduwire .”
Prezida w’inteko iburanisha urubanza yatangaje ko kuburanishiriza uyu mugabo mu ruhame ari mu rwego rwo kugira ngo n’abandi baturage barebereho ko ibyo yakoze ari amahano bityo babe bakwirinda kwishora mubyaha nk’ibyo.
Ubutabera:Yemeye ko yasambanyije ku gahato umwangavu yibyariye
Abaturage bari bumiwe, bamwe bemeza ko ibyo umugabo yakoze ari amahano
Umugore wa Ryumugabe utari waraye mu rugo rwe ubwo uyu mugabo yafataga ku ngufu uyu mwana yavuze ko ibyo umugabo we yakoze birenze ukwemera ariko akaba asaba urukiko ko umugabo we yagabanyirizwa ibihano kuko ari we wari abatunze.
Yagize ati “Natunguwe no kumva ibyo umugabo wanjye yakoze, ariko mwari mukwiye kumubabarira kuko nawe si we ni satani yabimuteye mukamukatira imyaka mike wenda yazava muri gereza yarisubiyeho akagaruka kunfasha gutunga abana twabyaranye.”
Ryumugabe na Mukabugingo bafitanye abana bane harimo abahungu batatu hamwe n’uyu mukobwa wafashwe ku ngufu .
Biteganyijwe ko uru rubanza ruzasomwa ku italiki 26 Nzeri 2014, aho icyaha cyakorewe.
Bivugwa ko iki cyaha kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo cya burundu y’umwihariko n’ihazabu y’amafaranga hagati y’ibihumbi ijana na magana atanu.
Ubutabera:Yemeye ko yasambanyije ku gahato umwangavu yibyariye
Ubutabera:Yemeye ko yasambanyije ku gahato umwangavu yibyariye
Yagejejwe imbere y'ubutabera aburanishirizwa mu ruhame
 
via igihe.com
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego