Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ubwongereza:Ecosse yatoye kuguma mu Bwongereza

by www.igihe.info

Ecosse yatoye kuguma mu Bwongereza

Kamarampaka yabaye kuwa kane muri Ecosse yerekanye ko abatuye icyo gihugu bashaka ko kiguma mu Bwongereza aho kwigenga.

Nyuma yaho amajwi yo mu turere twose 32 tugize Ecosse abaruriwe, abashyigikiye ko Ecosse iguma mu Bwongereza bagize amajwi 55% naho abashakaga ko yigenga babona 45%.
Umuyobozi mukuru wa Ecosse, Alex Salmond, wari ku isonga ry’abashakaga ko icyo gihugu kigenga yasabye abanya Ecosse gukorera mu bumwe kandi anasaba uruhande rwatsinze guha Ecosse ubundi bubasha.

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, David Cameron, yavuze ko ashimishijwe n’ibyavuye muri iyo kamarampaka kuko Ubwami bwunze ubumwe bw’Ubwongereza bugiye kuguma uko bwari bumeze.
Yanongeyeho kandi ko ubundi bubasha bwasezeranijwe Ecosse buzatangwa.

bbc
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego