Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Uganda:Nyuma yo gusambanya umugore w’abandi igitsina cye cyanze gutuza

by www.igihe.info

Nyuma yo gusambanya umugore w’abandi igitsina cye cyanze gutuza
Umusore w’imyaka 23 amaze iminsi umunani igitsina cye gihora kiteguye kugira ibyo gikora, ibi byabaye nyuma yo gusambanya umugore ufite umugabo, uyu musore avuga ko umugabo w’uyu mugore ariwe wamuroze aka kaga.

Simon Peter Olaro uko muri kompanyi icunga umutekano ku ruganda rwa Tororo Cement Industry yatangiye gushyukwa ubutarekera aho ndetse n’ububabare rugeretse ubwo yari amaze kuryamana n’uwitwa Christine Aboth nawe w’imyaka 23, ariko akaba umugore wa Jaffar Wembede nk’uko bitangazwa na New Vision.

Uyu mugore kuva mu kwa gatandatu uyu mwaka yatandukanye n’umugabo we, Simon Olaro akaba yari amaze iminsi yibonanira na Christine.

Umugabo we Wembede ashinja umugore we kumwiba imitungo no kuvanamo inda buri gihe uko asamye.

Peter Olaro wabihuriyemo n’isanganya kuwa kabiri w’iki cyumweru yabwiye Polisi y’ahitwa Malaba ko kuva tarriki 8 Nzeri ubwo aheruka gusambana na Christine igitsina cye cyakomeje guhagarara.

Kuva ngo byamera bityo ngo yakomeje kuremba ndetse rwose ngo ntatora agatotsi.

Yagiye ku bitaro bya St Anthont abaganga bamubwira ko bashobora kumubaga ariko inshuti ze ziraza zimujyana kuri Polisi zisaba ko yabafasha kwingiga Wembede ngo amubabarire kuko ariwe ugomba kuba waramuteje aka kaga ku gitsina.

Christine Aboth avuga ko we yahunze Wembede kuko amukorera iyicarubozo ariko yemera ko azamusubiza ibyo yari yaramutwaye kugirango akize uriya musambane we Olaro.

Uyu mugore avuga ko ububabare bwa Olaro nawe bumukora kuko adasinzira ndetse uko Olaro arara arira nawe aba arira.

Uyu mugore avuga ko uwahoze ari umugabo we Wembede ariwe wabikoze, ndetse ngo yigeze kumubwira ko nta mahoro azagira naba ari kumwe n’abandi bagabo.

Wembede ariko we avuga ko atakorera ibyo bintu uriya musore kuko Christine atakiri umugore we kandi ubu afite undi mugore.

Kugeza kuwa kane w’iki cyumweru kwa muganga ndetse no ku bapfumu bari batarakiza umurego uhoraho w’iki gitsina cya Simon Peter Olaro.

Polisi yo ikomeje iperereza ku birego bya Christine Aboth bivuga ko uwahoze ari umugabo we Wembede amubangamiye mu buzima, ariko Polisi ikaba yarabuze aho ihera ku by’uburozi buvugwa kuko bigoye kububonera ibimenyetso.

Gusa nyuma yo guhuza impande zombi ngo bumvikanye kujya kureba umupfumu w’ahitwa i Busesa mu karere ka Iganga ngo barebe ko yakoroshya uyu murego udashira w’igitsina cya Olaro.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego