Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

"Yirekeremo”: Uko indirimbo ziganisha ku mibonano mpuzabitsina zatangiye mu Rwanda

http://igitsina.topstories24.com
Uko indirimbo ziganisha ku mibonano mpuzabitsina zatangiye mu Rwanda

Umuhanzi Mazimpaka Rafiki

Indirimbo ziganisha ku mibonano mpuzabitsina zimaze kwamamara muri iyi minsi, ariko kuva ziharawe bamwe mu basa n’abazitangije nyuma y’umwaka wa 2005 ni Rafiki Mazimpaka na Mike Karangwa.

Mike Karangwa yaririmbye indirimbo yitwa "Nsasira” naho Rafiki aririmba iyitwa "Yirekeremo” aho yagiye asobanura ko yashakaga kuvuga injyana ye ya "Coga style”.

Nyuma y’abo niho abandi bahanzi barimo Bul Dogg, Jay C, Urban Boys, Knowless, Young Grace Dr Jiji n’abandi batangiye kuririmba izo ndirimbo zishingiye ku mibonano mpuzabitsina nta kuzimiza kurimo cyane.

Bull Dogg yanditse indirimbo yitwa "Icyuki” bamwe bimeje ko irimo amagambo y’urukozasoni, nyuma yaje kuririmba indi ayita "Imashini yanjye”.

Abaraperi Jay C na Bull Dogg bakoranye indirimbo bayita "Isugi” nayo usanga igizwe n’amagambo aganisha ku mibonano mpuzabitsina.

PFLa nawe yakoze indirimbo ayita "Vuvuzela” nayo abayumvise bavuganye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe bavuze ko irimo amagambo aganisha ku mibonano mpuzabitsina.

Amwe mu mashusho  y’indirimbo yagiye agaragaramo amagamobo aganisha ku mibonano mpuzabitsina ni nk’indirimbo "Come to bed” ya Dr Jiji, Ancila yasubiyemo n’itsinda rya Urban Boys zikaza guhagarikwa na Minisiteri ifite umuco mu nshingano zayo (MINISPOC) indi ni Kizimyamoto ya Queen Cha yaririmbanye na Safi wo muri Urban Boys.

Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyavuganye na Habineza Joseph bita Joe, Minisitiri w’Umuco na Siporo agira inama atanga kuri abo bahanzi ati "abahanzi b’u Rwanda bareke gukora ibintu bitajyanye n’umuco kuko hari ahantu  ntarengwa”.

Habineza akomeza agira ati "ushobora kwerekana umukobwa utarinze kwerekana igitsina cyangwa amabere ye, naho kuvuga ko hanze babikora barabeshya haba harimo porogarame (Soft), zikora ikintu kikijyana ahubwo tumenye aho dukorera muzika n’ibikenewe”.

Bamwe mu bahanzi bavuganye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe bavuze ko nta muco bica kuko ujyana n’ibigezweho.

Kurikira http://igitsina.topstories24.com kuri facebook
http://www.facebook.com/Igitsina(Groupe)
http://www.facebook.com/Igitsina(Page)
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego