Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Umutekano:Ese akarere k’ibiyaga bigari karinzwe bingana iki?

by www.igihe.info
Umutekano:Ese akarere k’ibiyaga bigari karinzwe bingana iki?

Akarere k’Ibiyaga bigari gafite abayobozi hafi ya bose b’abasirikare, hakiyongeraho no kuba ingengo y’imari igenerwa igisirikare n’inzego z’umutekano muri ibyo bihugu iri ku rugero  rwo hejuru, ariko se aka karere karinzwe bingana iki?
 Birasanzwe ko ibihugu byinshi bya Afurika biyoborwa n’Abasirikare, ariko siko hose bimeze. Ariko iyo ugeze mu Karere k’ibiyaga bigari, usanga iyi ntero yarahawe inyikirizo y’ak’umwitero n’umukenyero.
Nk’uko amazina y’Abaperezida batanu kuri batandatu b’aka karere atangizwa n’inyuguti “K” (Kabila, Kaguta, Kagame, Kenyatta, Kikwete), ni nako batanu muri batandatu ari abasirikare/intwazangabo.
High Commanders - Great Lakes (IREME.net)-
Turavuga ku bihugu bitandatu, u Rwanda, Uganda, Tanzania, u Burundi,  Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Kenya. Uretse kuba abasirikare, Batatu mu Baperezida bayoboye ibi bihugu, bakoze mu nzego zo hejuru zishinzwe ubutasi.

RWANDA: Gen Major Paul Kagame
Paul Kagame ifoto
Niwe Mugaba w’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda. Ni umusirikare wanyuze mu masomo y’ingabo, yarwanye intambara yo kubohora Uganda n’u Rwanda, kandi yakoze mu nzego z’ubutasi za Uganda. By’umwihariko, Paul Kagame  yabaye Umugaba Mukuru w’izahoze ari ingaboz a FPR-Inkotanyi, yabaye Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, yabaye kandi Visi-Perezida w’u Rwanda.

Paul Kagame
General Major Paul Kagame ni Perezida w’u Rwanda kuva muri Werurwe 2000.


UGANDA: Lt General Yoweri Kaguta Museveni

Niwe Mugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Uganda. Yarwanye kandi ayobora intambara yo kubohora igihugu cya Uganda (1979-1986). Lt Gen Yoweri Kaguta avuka i Ntungamo. Yiswe Museveni nk’izina ryahaga icyubahiro Batayo ya Karindwi y’Ingabo z’Abongereza zarwanye intambara ya kabiri y’isi, ku butaka bwa Uganda; iyi Batayo Abagande bayitaga “Abaseveni”.  Museveni yize iby’ubukungu muri Kaminuza ya Dar es Salaam (1967 – 1970).
Museveni (IREME.net)
Museveni yakoze mu nzego z’ubutasi za Uganda mu gihe cy’imyaka ibiri, kubwa Perezida Milton Obote. Lt Gen Yoweri Kaguta Museveni ayobora Uganda kuva mu mwaka w’1986.

TANZANIA: Lt Colonel Dr Jakaya Mrisho Kikwete
Jakaya Mrisho Kikwete
Lt Col Jakaya Kikwete yahoze mu nzego za Gisirikare n’iz’ubutasi za Tanzania. Yabaye Minisitiri w‘Imari w’igihugu cye, yabaye kandi Minsisitiri w’Ububanyi n’amahanga mu gihe cy’imyaka icumi, umwanya yavuyeho atorewe kuyobora Tanzania mu mwaka w’2005.

Mu bindi yakoze, Jakaya Kikwete yabaye Perezida wa Komisiyo y’amahoro, Ubwirinzi n’Umutekano ya SADEC, yabaye kandi Perezida wa Afrika Yunze ubumwe.

RDC: Gen Major Joseph Kabila Kabange
Joseph Kabila
Izina Joseph Kabila ryatangiye kumvikana mu rugamba Ingabo za AFDL zarwanaga inkundura ngo zikureho Maréchal Joseph-Désiré  Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu wa Za Banga ( Mu rugamba zafashijwemo n’u Rwanda na Uganda). Nyuma y’aho, Joseph Kabila yongeye kumvikana mu bikorwa bya gisirikare i Pweto mu mwaka w’2000.


Joseph Desiré yazamuwe byihuse mu mpeta za Gisirikare. Yayoboye Congo (RDC) kuva mu mwaka w’2001 nyuma y’iraswa rya Se Laurent Désiré Kabila.


BURUNDI: Intwazangabo Pierre Nkurunziza
Petero Nkurunziza (bamwitaga Panthère –Noire/Black Panther) yamenyekanye bwa mbere ubwo yari umwe mu barwanyi ba FDD, umutwe wahoze ufatwa nk’Inyeshyamba mbere y’uko ufata ubutegetsi. Yigeze gukomerekera ku rugamba ntiyahasiga ubuzima.
Nkurunziza Pierre (IREME.net)
Petero Nkurunziza yigeze gukatirwa urwo gupfa na Leta y’u Burundi, igihano kitigeze gishyirwa mu bikorwa.  Ytangiye kuyobora u Burundi kuva mu mwaka w’2005,

KENYA: Umugaba w’ikirenga, Uhuru Kenyatta
Perezida Uhuru Kenyatta, niwe wenyine w’umusivile muri aka karere, ariko nawe agategekana bya hafi n’abasirikare bakuru adatana nabo, kandi igihugu cye gishyira ingufu nyinshi mu bukungu n’umutekano.
Uhuru Kenyatta (IREME.net)
Uhuru Kenyatta abyarwa na Jomo Kenyatta, wabaye Perezida wa mbere wa Kenya na n’ubu ugihabwa icyubahiro cyihariye muri Kenya.
Kenia, Staatsbesuch Bundespräsident Lübke
Uhuru Kenyatta ku myaka itanu, ari kumwe na Se Jomo Kenyatta mu Budage (1966)
Mbere yo kuba Perezida wa Kenya, Jomo Kenyatta yabaye Umudepite, yabaye Minisitiri w’imari n’ubukungu, yabaye Minsitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, yabaye kandi Visi-Minisitiri w’Intebe wa Kenya.

TWONGERE TWIBAZE
-         Ese kuba aka karere kayobowe n’ubukombe bw’abagabo b’ibigwi n’imyato, bitanga icyizere cy’umutekano cyangwa ubwabyo birawuhungabanya?
-         Kuva mu myaka isaga 25 ishize, akarere k’ibiyaga bigari gahora mu ntambara za hato na hato, hagati y’ibihugu n’imitwe ibirwanya. Zizashira ryari zizarangizwa na nde?
-         Ese ubundi umutekano w’aka karere ungana ute, karinzwe bingana iki?

ireme.net
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego