Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya-Nitwa Hitler

Nitwa Hitler
Umugabo w’ umuhanga mu gukopera iminsi 40 yamusanze mu marushanwa, ubwo bahamagaye uwa mbere bamubaza ibibazo bitatu.
1/intambara ya kabiri y’ isi yatangiye mu wuhe mwaka.
2/Ni nde wateje intambara ya kabiri y’ isi.
3/uwayiteje ariho cyangwa yarapfuye ?
Umugabo wa mbere yasubije ati 1.ni Hitler. 2.ni 1939. 3. ni bamwe barabyemeza abandi barabihakana.
Umugabo arasohoka bamubwira guhamagara ukurikiyeho aramuhamagara undi aramubwira ati" mbwira ibyo bari kubaza." Umwanya uba muto aramubwira ati "ntacyo mbwira ibizubizo" undi aramubwira icya 1 ni Hitler 2 ni 1939. 3. bamwe barabyemeza abandi barabihakana," nuko
umugabo arinjira afite ibisubizo gusa.
Baramubaza witwa nde ?
"Hitler",
Wavutse ryari
"1939"
Uri muzima wa mugabo we ?
Ati "bamwe barabyemeza abandi barabihakana."
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego