Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya-Umwambaro w’Urukundo

Umwambaro w’Urukundo
Umukobwa yarashyingiwe, nuko nyirabukwe aza kumusura. Ubwo hari hakiri mu gitondo umukazana we acyambaye ubusa. Nuko nyirabukwe aramubaza ati :
- Ese nyirakana, byagenze bite ko wambaye ubusa?
Nuko undi aramusubiza ati:
- Erega mukecuru uyu ni umwamabaro w'urukundo nambaye..
Ubwo umukecuru aba arikubise mu gutwi, aba aratashye, ageze mu rugo ahita ashyira utwo yari yambaye twose ku ruhande, nuko umuzehe we aje aratangara aramubaza ati:
-Ese byakugendekeye bite ko wambaye ubusa?
Umukecuru aramusubiza nishema ryinshi ati:
- EREGA UYU NI UMWAMBARO W'URUKUNDO NAMBAYE!
Nuko umusaza aramubwira ati:
Yewe uwo mwambaro wawe w´urukundo wariwo uretse ko UDATEYE IPASI!
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego