Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

USA : Basenga bambaye ubusa kuko ngo buri wese avuka atambaye

http://igitsina.topstories24.com
Abenshi mu basenga iyo umunsi ugeze wo kujya mu rusengero usanga buri wese yibaza umwenda mwiza ajyana kuramya Imana, gusa ibi byo kwambara imyenda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri leta ya Virijiniya ho hari idini basenga bambaye ubusa, aho ibyo kwambara imyenda bisa n’ibitabareba.

Mu ursengero rwitwa White Tail Chapel in Ivor, Va usanga abantu benshi baza gusenga bambaye ubusa. Iri dini abantu basenga bambaye ubusa rikaba ryarafunguwe ku mugaragaro mu mwaka w’1984 aho nyuma y’umwaka umwe gusa ryari rimaze gukwira muri Leta ya Virijiniya yose ndetse kugeza aho ryaje gusurwa n’abantu barenga 10000 mu mwaka umwe gusa.


Umwe mu basengera muri uru rusengero witwa Katie yavuze ko we yavukiye mu muryango usenga wambaye imyenda ngo ariko nyuma yo gukundana n’umugabo witwa Robert wari mu basenga bambaye ubusa Katia nawe yaje kwisanga byaramugiyemo.

Katia yakomeje atangariza urubuga rwitwa WWBT ko nyuma yo gushyingirirwa muri iri dini na Robert yahise yifuza ko isi yose yajya isenga yambaye ubusa kuko ngo kuri we abibona nk’impano y’umwihariko Imana yahaye iri dini.


Umwe mu bayobozi b’iri dini Parker yavuze ko mu bihe by’ibitangaza byaranze Yesu kenshi na kenshi yabaga yambaye ubusa yongeraho ko umuntu wese avuka yambaye ubusa ahubwo kwambara biterwa n’isoni z’icyaha kuko ngo uko Imana yaremye umuntu itibeshye ntiyigeze imuremana n’imyenda, yasoje avuga ko Yesu nawe ubwe yavutse yambaye ubusa

Parker akaba yarasabye abantu kudacira urubanza abantu hagendewe ku myambarire, ndetse avuga ko afite gahunda yo kwagura iri dini ku buryo rizakwira isi yose.

Source:CHARISMA NEWS
Kurikira http://igitsina.topstories24.com kuri facebook
http://www.facebook.com/Igitsina(Groupe)
http://www.facebook.com/Igitsina(Page)

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego