Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Wari Uzi ko:Si ngombwa ko umukunzi wawe mushya amenya amateka yawe ku rukundo

by http://urukundo.info
Bamwe mu bakundana babwirana buri kimwe cyose ku mateka yabo n’abo bahoze bakundana. Ibi ariko hari aho bigira ingaruka zitandukanye bikaba byanabatandukanya.

Birashoboka ko utagize amahirwe yo gukomezanya mu rukundo n’umukunzi wawe wa mbere cyangwa uwa kabiri, uwo muri kumwe mu rukundo kugeza ubu akaba yifuza kumenya amateka yawe mu rukundo. Wamubwira iki n’iki utamubwira ?

Urubuga Terrafemina rutangaza ko hari ibintu bitandukanye umuntu aba akwiriye kwirinda kuvuga kuko bisenya urukundo aho kurwubaka.

Uru rubuga rutanga urugero ko kubwira umukunzi wawe inshuro wakoranye imibonano mpuzabitsina nabo mwakundanye mbere, imiterere y’imyanya yabo y’ibanga, urutonde rw’abo mwakundanye mbere ye, cyangwa se guhora uvuga ku bihe byiza mwagiranyengo bituma uwo muri kumwe mu rukundo akuzinukwa cyangwa bikazana ubwumvikane bucye hagati y’abakundana.

Bamwe mu bavuganye na IGIHE bagize icyo babivugaho. Leonie ni umukobwa warangije kaminuza uvuga ko umukunzi we amubwira ibyo abona byakubaka urukundo rwabo gusa.

Yagize ati “Amateka y ’umuntu haba harimo ibintu byinshi ibyiza n’ibibi.Ibyo mbona byakubaka urukundo rwajye n’uwo turiki kumwe rugakomera nibyo mubwira. Muri make mubwira ibyo mbona ko ari ngombwa.”

Sadiki umunyeshuri muri “Mountain kenya university” avuga ko uwo bemeranyije kubana akaramata ntacyo yamuhisha. Yagize ati “Inshuti isanzwe mudateganya kubana njye numva ntamubwira ihahise hanjye, kuko ni Private Life (ubuzima bwite) yanjye, kandi ejo cyangwa ejobundi dushobora gutandukana, akaba yashyira hanze ibyanjye byose. Muri make umuntu aba agomba kugira ubushishozi mu byo abwira uwo bakundana bitewe na gahunda bafite.”

Impuguke zitanga inama y’uko abakundana baba bakwiye kuganira ku byubaka , bakirinda kuvuga ibyo babona ko byakomeretse cyangwa byakwakirwa wa nabi n’ubibwiwe, cyane ko hari n’ibyo wavuga bikagutera gukumbura uwo mwahoze mukundana .

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego