Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Abaganga mu rugamba rwo gukora umutima usimbura burundu uwananiwe

Abahanga mu kigo gishinzwe iby’umutima b’i Texas muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bari mu nzira yo gukora umutima uzasimbura usanzwe burundu.
Inkuru ya CNN iravuga ko umutima utera inshuro 60-100 mu munota, inshuro zirenze 86’000 ku munsi na miliyoni 35 ku mwaka.

Dr. Billy Cohn, umuganga w’umutima mu kigo gishinzwe iby’umutima i Texas, avuga ko igice cy’umubiri gikora bikomeye kuriya kiba kigomba kunanirwa, kandi ko unanirwa k’umutima biri imbere mu kwica abagabo n’abagore muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Byica abantu 600,000 buri mwaka.

Ku bafite amahirwe make, gusimbuza umutima bituma umuntu abaho imyaka 10 yiyongeyeho.

Ikibabaje ni uko akenshi umutima mushya utabonekera igihe.

Iyi ni yo mpamvu Cohn n’inararibonye mu kubaga umutima Dr. O.H "Bud" Frazier, barimo gushakisha uko bateza imbere umutima w’umukorano wasimbura uwananiwe. Binyuranye n’ibikoresho by’igihe gito bisimbura umutima wananiwe, byigana umutima usanzwe, iyi machine nshya izashya isunika amaraso iyakwirakwiza mu mubiri ku buryo nta gutera nabusa.

Biragoye kwiyumvisha umutima udatera. Cohen akenshi abigereranya no gukora ibyuma byikaraga bituma indege iguruka. Cohen avuga ko abantu batangira gushaka gukora indege, babanje kugerageza kwigana uko inyoni iguruka-ikubita amababa bikomeye. Si ko byaje kugenda kuko basanze bitashoboka ahubwo bakora ibyuma byikaraga (propellers) bigatuma indege iguruka.

Frazer , yakoze ikintu gikora nk’ipombo gifasha umutima wananiwe gusunika amaraso kiyakwirakwiza mu bubiri.

Kugeza ubu iki cyuma kimaze gukoreshwa mu bantu 20,000 ku isi, harimo uwahoze ari visi perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Dick Cheney, mbere y’uko abona umutima w’umusimburano mu myaka 2 yakurikiyeho.

Cohn avuga ko akazi ke na Frazier kugera ku mutima w’umukorano ari wo mushinga ukomeye mu kazi ke.

Frazier yemera ko uyu mutima w’umukorano uzarokora abarwayi benshi abura buri munsi, cyane cyane abagira ikibazo cy’umutima uhagarara bitunguranye.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego