Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Abagera ku bihumbi 500 barwara umugongo buri mwaka

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) riratangaza ko abantu bagera ku bihumbi 500 buri mwaka bahura n’ibibazo byo kurwara umugongo.

Ubu burwayi bw’Umugongo ngo buganisha ku rupfu imburagihe cyane cyane mu bihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere.

Inzobere mu bijyanye n’ubumuga muri OMS, Alana Officer avuga ko ibibazo by’umugongo bishobora gutera pararize (paralysis).

Alana Officer asobanura ko "Umugongo utera ibibazo bitandukanye mu buzima; harimo gukora nabi kw’impyiko, ukw’imyanya myibarukiro hamwe n’ibibazo by’imikorere mibi y’ubwonko ari na byo bishobora gutera pararize”

Alana kandi avuga impamvu eshatu zishobora gutera ubumuga bw’umugongo, harimo impanuka yo mu muhanda, kwitura hasi ubanjije umugongo n’ihohoterwa aho usanga ibi bibazo bigenda bitandukana hakurikijwe Akarere ku kandi.

Akomeza avuga ko hari ibindi bishobora gutera ibibazo by’uruti rw’umugongo nk’ibibyimba, kanseri, igituntu.

N’ubwo igituntu gifatwa nk’indwara y’ibihaha ubu bushakashatsi bwagaraje ko muri Afurika munsi y’ubutaha bwa Sahara igituntu kiharira 30% by’impamvu zitera uburway bw’umugongo aho usanga binagira ingaruka ku migendere y’umuntu ndetse n’ibikorwa bya buri munsi.

Ubushakashatsi kandi bukomeza bwerekana ko abagabo aribo bakunze kurwara indwara z’umugongo kurusha abagore bitewe n’impamvu zinyuranye.

Officer arakomeza agira ati: "Imibare igaragaza ko abagabo aribo bagerwaho cyane n’uburwayi bw’umuogongo kurusha abagore kuko bakunze gufatwa bageze mu kigero cy’imyaka 20 kugeza kuri 29; abagore cyangwa se abana b’abakobwa bo bafatwa bari mu myaka 15 na 19 y’amavuko.

Mu bikunze gutera gupfa imburagihe ku bafite ibibazo by’umugongo harimo kubura ubuvuzi bw’ibanze cyane cyane mu baturage bo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, aho usanga nta miti ihagije bahabwa mu burwayi bwabo ndetse n’ubuvuzi bw’ibanze bakorerwa ugasanga budakoranwa ubunyamwuga.

Umuntu afite indwara y’umugongo ngo aramutse agumye ahantu hamwe igihe kirekire bishobora gutuma ahura n’ibibazo by’imiyoboro y’inkari.

OMS iragira inama abatuye isi kwihutira kwa muganga mu gihe habayeho ikibazo cy’umugongo ndetse abayobozi b’ibihugu bagomba kugira uruhare mu kubaka ibigo bifasha abafite ubumuga ndetse n’ibibazo by’ihungabana kuko 30 % by’abantu bafite ibimenyetso by’umugongo bagaragaraho n’agahinda gakabije.

Nubwo ubushakashatsi bugikorwa kugeza ubu nta muti uvura pararize ikomoka ku bibazo by’umugongo uraboneka. Ibi bibazo bikaba byakwirindwa ari uko abantu bubatswe imihanda itekanye, kwirinda ibiyobwabwenge no gutwara imodoka wasinze, kongera imyitozo ngororamubiri, kwirinda ingaruka zo kugwa hasi no kwivuza hakiri kare mu gihe umuntu yumva atameze neza.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego