Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Abakobwa babana na virusi itera Sida bakubye 5 abahungu

Abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 24 y’amavuko ni bo bugarijwe na virusi itera Sida, kuko umubare wabo ukubye inshuro 5 uw’abahungu bari mu kigero kimwe.

Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, ushinzwe Ubuzima rusange n'Ubuvuzi bw'ibanze, Dr Asiimwe Anita, mu muhango wo kwizihiza umunsi mukuru ngarukamwaka wo kurwanya icyorezo cya SIDA uba tariki 1 Ukuboza.

Mu gihe abakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 24 ari bo bugarijwe na virusi itera Sida, ku ruhande rw’ab’igitsinagabo ngo ubwandu bwiganje mu bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 45 na 49.

Dr Assimwe yasobanuriye abitabiriye uwo muhango wabereye kuri Sitade Nto i Remera, ko abo bana b’abakobwa bashukwa n’abagabo bakuze bo muri iyo myaka usanga bamanuka bakabashukisha amafaranga.

Yakomeje abwira urubyiruko ati "bana bacu cyane cyane abakobwa mwirinde kurarikira amafaranga cyane ngo muyagurane ubuzima bwanyu ahubwo mwihe gahunda yo kuzayagereho muyakoreye kandi mufite ubuzima bwiza.”

Muri uyu mwaka wa 2013, u Rwanda rwahisemo insanganyamatsiko igira iti "Nk’umuyobozi, ni inshingano yanjye kurwanya Virusi itera SIDA”, hagamijwe ko abayobozi bayigira iyabo ndetse bayongere muri gahunda basanganywe zo guteza imbere igihugu.

Mu kugaragaza uburyo umubare w’abagore babana na virusi itera Sida ari munini kuruta uw’abagabo, hatanzwe urugero ku karere ka Gasabo aho 8,7% by’abagore bakabarurirwamo babana n’ubwandu, mu gihe abagabo bangana 4,1.

Kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga byahuriranye no gutangiza gahunda y’imyaka itanu yo kurwanya SIDA iteganyijwe kuzarangira mu mwaka wa 2018, aho U Rwanda rufite intego yo gukumira ubwandu bushya kuva ku bantu ibihumbi bitandatu (6.000) bakagera ku bihumbi bibiri (2.000).

Ukuriye Ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA (UNAIDS) mu Rwanda Dr, Sibongile Dludlu, akaba avuga ko uyu mwaka wa 2013 ari bwo uyu muryango ugize icyizere cy’uko Sida ishobora gucika burundu hagendewe ku ntego bihaye yo gukumira ubwandu bushya kugera ku kigero cya zeru.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego