Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Abayobozi ba Afurika barasabwa kwisuzuma mbere yo gushinja amakosa Loni-UN-Rwanda

Abayobozi ba Afurika barasabwa kwisuzuma mbere yo gushinja amakosa Loni

Jackline Kamanzi Masabo (Ifoto/Habimana J)

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umuryango w’Abibumbye ishami ry’u Rwanda (UN-Rwanda), aravuga ko abakuru b’ibihugu  bya Afurika batagomba guhora bashinja Loni amakosa, nabo ubwabo atari shyashya.

Jackline Kamanzi Masabo aravuga ko abakuru b’ibihugu bya Afurika bagomba kubanza kumenya ibibazo bafite, bakajya muri Loni bazi ibyo bagiye gukemurirayo.

Ibihugu cyane cyane ibyo ku mugabane wa Afurika, bishinja umuryango w’Abibumbye (Loni) ko ntaho wigeze ujya ngo ukemure ibibazo.

Hamwe mu hatangwa ingero ni nko muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, aho abarenga miliyoni bishwe kandi  ingabo za Loni zihari.

Ahandi ni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, aho Loni ifite abasirikare barenga ibihumbi 20, gusa abaturage bakomeje kwicwa no kurwanya imitwe yitwaje intwaro ntibikorwa.

Amashyirahamwe y’Umuryango w’Abibumbye, ishami ry’u Rwanda (UNA-Rwanda), ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rya Uganda (UNA-Uganda) n’iryo muri Tanzania, bateraniye i Kigali aho baganira uko baharanira amahoro muri ibi bihugu no muri Afurika muri rusange.

Jackline Kamanzi Masabo, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umuryango w’Abibumbye ishami ry’u Rwanda (UNA-Rwanda), yagize ati "Abanyafurika twakora iki ngo ibibazo by’ubukene, intambara n’ibindi bicike, nubwo hari gahunda zagiye zishyirwaho zigamije iterambere nka gahunda z’ikinyagihugumbi, ariko na bwo tugomba kumenya ko hibagiwe ikibazo cyo gukemura amakimbirane n’intambara.

Jackline Masabo yagarutse ku bibazo biri mu bihugu bitandukanye bya Afurika, avuga ko urubyiruko rw’ibi bihugu, abanyapolitike, itangazamakuru n’abandi, ari bo bagomba kugira uruhare mu kubaka amahoro, bakarwanya aho ikibi giherereye hose.

Yagize ati "Kuki abantu bahora bavuga ko Loni ntacyo ikora, tubanze tumenye ko Loni igizwe  n’abayobozi b’isi bose,  ikindi twongere tubaze abayobozi bacu icyo baduserukiranira iyo bagiye mu nama za Loni.”

Uyu muyobozi avuga ko ikibabaje ku bakuru b’ibihugu by’Afurika, ari uko usanga iyo hari ikibazo kireba uyu mugabane batavuga rumwe iyo bageze muri Loni.

Yagize ati "Twebwe nk’Abanyarwanda hari igihe tujya muri Loni tukababaza impamvu ntacyo bakoze mu Rwanda, ariko iyo bagiye kudusubiza baravuga ngo tubanze twisuzume ubwacu kuko ngo twari duhagarariwe ndetse n’abakuru b’ibihugu bya Afurika wasangaga badahuza ku biabzo byari mu Rwanda.”

Mutabazi Theodore ushinzwe imiryango yigenga n’imitwe ya Politikite mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB), we avuga ko "Icyo duteze ku rubyiruko ni uko rugomba kumva ko  ejo hazaza aribo bonyine bazagahira heza.”

Kamanzi avuga ko kuba urubyiruko muri ibi bihugu bicara bakaganira uko bashaka amahoro, icyo ari igikorwa cyiza na Leta y’u Rwanda ngo ishyigikiye, bigaragazwa n’ukuntu igira ubushake mu kugarura amahoro muri Afurika no ku isi.

Abahagarariye iyi miryango hagati y’u Rwanda na Tanzania, baravuga ko bazanaganira ku  bibazo by’ubwumvikane buke bumaze iminsi hagati y’ibihugu byombi ngo bushakirwe umuti.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego