Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ari umurozi n’urogerwa akihorera kubera umujinya ni nde wagafunzwe mbere?

Ari umurozi n’urogerwa akihorera kubera umujinya ni nde wagafunzwe mbere?



Mu duce dutandukanye tw’igihugu usanga ibibazo by’abaturage bijya gusa. Bamwe bataka ubukene, abandi bavuga ihohoterwa rikorerwa mu miryango, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ubujura, akarengane ,uburwayi n’ibindi. Ibi byose ariko biri mu byibandwaho n’ubuyobozi aho byabonetse.

Muri iyi minsi bisa nk’aho bigiye kuba ukuri ko abavugwa ko bavutsa abandi ubuzima bakoresheje "uburozi”, abo bita "abarozi” ari abantu ntavogerwa. Abakunze kwitwa ko "bafite ubudahangarwa.”

Njye nkurikije ingero zimwe na zimwe tugenda tubona n’izo twumva mu bitangazamakuru, mbona niba atari ukwirengagiza ikibazo gihari kandi gifite ingaruka zikomeye mu muryango nyarwanda nsanga byagakwiye guhagurukirwa.

Ingero za vuba igitangazamakuru cyacishijeho inkuru yo mu Karere ka Kamonyi mu murenge wa Karama aho mu cyumweru kimwe ngo hapfuye abantu 8. Imiryango y’abo bapfuye yavugaga ko bazize "uburozi”. Ariko icyo gihe umuyobozi w’umurenge yavugaga ko bazize indwara.

Muri Gicurasi nabwo mu karere ka Gicumbi, abaturage bafashe umugore umwe bashinja ko abahekura akoresheje amarozi. Icyo gihe bavugaga ko bashaka kumwihanira nawe bakamwica.

Nta minsi myinshi yari ishize nagiye mu murenge wa Mugina muri Kamonyi, bamwe mu bemeza ko barozwe ndetse bakirwaye, bavugaga ko ubuyobozi buzi abarozi babaroga, ariko ko nta gikorwa.

Muri 2013 ubwo najyaga gutara inkuru mu karere ka Rusizi, mu mirenge ya Gikundamvura, Bugarama na Muganza. Naho amarira y’abaturage yari menshi. Aba baturage bajya guhuza akababaro n’abo mu karere ka Nyamasheke , mu duce twa Mwaga na Ntendezi aha ho bavugaga ko barogwa uburozi bwitwa "igituntu”. Aha banyerekaga n’abarwayi babirwaye. Ndetse bakerekana n’aho wasanga abarwayi barenze umwe ku muganga wa uvura ibya Gakondo.

Hari n’izindi ngero nyinshi umuntu atarondora muri iki gitekerezo. Gusa ikibazo twakomeza kwibaza ni iki. " Ese koko uburozi bubaho cyangwa ntibubaho?Ese koko abakekwaho uburozi n’igitsina gore? Ese koko hari abicwa n’abarozi? Ese koko umuntu warozwe iyo bamujyanye kwa muganga agaterwa urushinge ahita apfa? Ese koko kuba nta murozi ufungwa ni uko ntagihamya ko baroga? Ese koko kuba uwishwe n’uburozi n’ubwo nta byuma bibyerekana, aba yishwe n’indwara n’iyo yaba afashwe uwo munsi agahita apfa? Ese ubundi kuki abaturage bahitamo umwe bakavuga ko ariwe ubarogera? Ese ko kuba abaturage bashaka kwihanira ni ikibazo?

Nta gushidikanya ko ikibazo cy’uburozi cyo kiriho nk’uko na kera cyahozeho. Ariko se ko ibindi bibazo Leta ibihagurukira birataba urusobe, aho iki cyo ntitwazashiduka kigeze ku kigero kitagishoboye kwihanganirwa?

Bivuze ko bikomeje gutya , ukekwaho kuroga, abo bivugwa ko yarogeye bashobora kwihanira. Bityo nabo bagahanwa kuko nta muntu wemerewe kwihanira. Icyo gihe nibwira ko n’iyo miryango yombi isigarana amakimbirane atoroshye ashingiye ku marozi.

Nk’uko ikoranabuhanga ryaje ,nibwira ko Leta ibinyujije muri Minisiteri zihurirwaho n’iki kibazo  hari inzira nyinshi zakoreshwa ngo gikemuke cyane ko atari n’umuco wo gushimwa.

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango MIGEPROF, Minisiteri y’Ubuzima MINISANTE, Minisiteri ifite umuco mu nshingano MINISPOC,Minisiteri y’ Ubutegetsi bw’igihugu MINALOC, n’amadini mbona bari bakwiye kwiga neza uko iki kibazo cyagabanuka ndetse hakabaho no guhugura abavura bya gakondo kuko aribo bagerageza guhangana n’ibi bibazo iyo byabaye.

Gusa ikindi kibazo gikomeye ni uko ubuyobozi bwite, buterura ngo bwemeze ko ari kibazo. Ko amarozi abaho. Mu migani ya Kinyarwanda baravuga ngo "ujya gukira indwara arayirata.” Sinzi rero niba bishoboka ko iki kibazo cyabonerwa umuti mu gihe abaturage  amarozi agiraho ingaruka bemera ko bahekurwa ariko ubuyobozi bwo bukivuga ko ari indwara ko abaturage baba batinze kujya kwa muganga.

Muri make uko byagenda kose, abantu babiri ,batatu, bane n’iyo bapfa bishwe n’indwara yabafashe umunsi umwe, ako gace nako kaba gafite ikibazo gikomeye. Kuko uretse impanuka gusa, mu Rwanda nta bushakashatsi bwari bwerekana ko hari indwara yafata umuntu uyu munsi ngo arare apfuye.

Kera bavugaga "Macinya Myambi” indwara yaterwaga n’umwanda, ariko ubu kubera na serivise z’ubuzima u Rwanda rufite ,nta waterura ngo avuge ko hari indwara yafata umuntu uwo munsi ngo arare apfuye.

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS ryerekana ko mu Rwanda imyaka y’icyizere cyo kubaho yavuye ku myaka 40 mbere ya Jenoside, ubu ikaba igeze ku myaka irenga 50. Aha rero niho twanahera tuvuga ko abo bantu bivugwa ko barogwa , baba bambuwe igihe cyabo cyo kubaho, bityo Leta ikaba yafata ingamba zikomeye kuko nta muntu uri hejuru y’amategeko.

Ubusanzwe muri Afurika bimenyerewe ko ibintu byambura abantu ubuzima ari , intambara, inzara, Ibiza, indwara z’ibyorezo nka Ebola yibasiye igice cy’Afurika y’Uburengerazuba, cyane cyane mu bihugu nka Liberia, Sierra Leone, na Guinea, ndetse na Nigeria. Mu gihe cy’amezi 3 gusa ubu Ebola imaze gutwara ubuzima bw’abantu barenga 3000. 

Kuba rero mu Rwanda hari uwapfa bivugwa ko azize uburozi, ndibwira ko byaba ari umugayo ku nzego z’ubuyobozi kandi zagakwiye kwigisha abaturage kubana neza ndetse byananirana hakitabazwa icyo amategeko ateganya.

Kuba mu Rwanda ruzira amarozi byashimisha abanyarwanda bose ndetse cyane cyane abivugira ko bakomeje gukorwa mu nda n’abo bita abarozi. Nta mbaraga zidasanzwe bizasaba kuko niba hari ukekwa ,ubuyobozi nabwo bwatera intambwe yo kumenya impamvu bamukeka,byaba ngombwa hakitabaza ubundi buryo.Maze tukagira imiryango izira uburozi.twese tukubaka igihugu cyacu.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego