Bang Media

FILM NYARWANDA

Birashoboka ko umugore yasama no mu gihe cy’imihango?

Ntibikunze kubaho ariko birashoboka. Ibi biba ari uko igihe cy’ukwezi k’umugore ( ni ukuvuga igihe kiri hagati y’umunsi wa mbere w’imihango ndetse n’uwa mbere w’itaha) kiba kigufi cyane. Ibyo bishatse kuvuga ko igihe cy’uburumbuke gihura n’ibihe cy’intangiriro y’imihango, cyane cyane iyo imara igihe kirekire.

Mu bisanzwe habaho gusama igihe intanga ngore yahuye n’intanga ngabo mu muyoborantanga. Mu kwezi k’umugore gusanzwe ni ukuvuga ukw’iminsi 28, byibura hagati y’itariki y’umunsi wa 12 na 16 y’ukwezi k’umugore, intangangore irakura maze ikoherezwa mu muyoborantanga umwe.

Kuva igihe intangangore irekuriwe, ishobora kubaho byibura amasaha 24 mu muyoborantanga. Na ho kugira ngo umugore asame, bisaba ko intangangabo zigera mu miyoborantanga muri ayo masaha. Iyo intanga ngore itabanguriwe, irapfa, maze ikazasohokana n’imihango.

Mu gihe cy’imihango, iyindi ntanga iba irimo irategurwa kugira ngo irekurwe mu kwezi gukurikiyeho. Gusa abagore bose ntibagira ukwezi kw’imihango kungana. Kuri benshi, kumara iminsi 28, ku bandi kukamara 22 gusa cyangwa hasi yayo, akaba ari no kuri bene aba ikibazo cyo gusama mu gihe cy’imihango gishobora kugaragaraho.

Biteganywa ko intangangabo zishobora gutegereza kugera ku minsi itatu, bikaba bitaba igitangaza rero ko zigeza mu ntangiriro z’igihe cyo gusama.

Birashoboka kandi ko umugore yagira ikindi kibazo mu mura akava amaraso akabyitiranya n’imihango, bigahuza n’igihe cy’uburumbuke. Niba ushidikanya ku mihango yawe, bibwire muganga

Ni ngombwa rero ko umugore akomeza uburyo bwe bwo kuboneza urubyaro no mu gihe cy’imihango, kuko birashoboka ko yasama.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego