Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Dore uburyo umuntu yakwirinda indwara ya “Diabete”

"Diabete” cyangwa indwara y’igisukari ni imwe mu ndwara  zikomeje kwiyongera ku Isi,   hakaba hari uburyo butandukanye bwo kuyirinda, muri bwo harimo no gufata ibiribwa bikurikira:

Ibishyimbo

Ibishyimbo bigabanya isukari yo mu maraso, bikanarinda indwara y’umutima. Kubirya buri munsi ni ngombwa kuko birimo isukari nke cyane kandi bikabamo ibyubaka umubira (poroteine) zinanura zikagabanya umuvuduko w’isukari mu maraso.

Indimu n’amaronji

Inyigo zerekana ko abantu benshi barwaye igisukari baba bafite vitamini C nkeya mu mubiri. Indimu n’amaronji bikize muri iyo vitamini.

Imboga

Kurya imboga buri munsi bikumira  kurwara "Diabete”, kuko zigira akamaro mu kugabanya ibinure n’isukari mu mubiri. Izo mboga ni nk’amashu, Pinari, Imboga rwatsi, Sereli na Shufureri.

 Amagi yera

Amagi n’ ikiribwa kigira uruhare mu gukomeza  inyma z’umubiri , kuko  ibyubaka umubira (poroteine)  . Iyo umuntu  ashaka kwirinda  indwara y’isukari  arya  amagi yera  atarimo ibara ry’umuhondo imbere , kuko ariyo atarangwamo isukari na nkeya cyagwa ngo abyibushye.

Amafi

Mu mafi habamo vitamine yitwa "Omega 3”, ikaba ifasha mu kugabanya isukari yo mu mubiri igira uruhare mu kuzamuka kw’indwara ya "Diabete”.

Ibyo biribwa kugira ngo bikore akazi kabyo mu mubiri ni uko umuntu yabifata byibura rimwe cyangwa kabiri ku munsi.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego