Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Dufatanye kumugira inama

Mumfashe bavandimwe, nakundanye n'umukobwa mwiza pe iwabo barabimenya dore ko tunaturanye aho nkodesha mbisanzuraho mbese tubana neza, mukuru we wabaga mu mahanga aza kuza nawe turamenyana noneho we aza arusha gutanga care murumuna we, ubuzima buza guhindukaho gato biba ngombwa ko ababyeyi ba bakobwa bombi bamfasha kwiga dore ko niga kaminuza,arko muri ibyo byose umukuru niwe mbona unyitayeho cyane ark mwibuke ko nabanje gukundana na murumuna we kuko ninawe twamenyanye mbere, murumuna we yarabiketse ko hari akantu kuri njye na mukuru we asigaye amunkurira ku buryo yanambujije kumuhamagara cg kumwandikira SMS dore ko bararana byose aba abizi, nindeka umukuru umubano mfitanye n'ababyeyi babo uzagabanuka dore ko ari we wabigizemo uruhare cyane kd na none nindeka umuto nabwo nzaba mbateje amashyari nk'abantu bavukana, none bavandimwe mumfashe, mbigenze nte ngo bose tubane neza kdi n'ababyeyi babo dukomezanye umubano dufitanye mbashe kurangiza kwiga nta n'umwe dufitanye ikibazo. INAMA ZANYU ZIRACYENEWE! Murakoze.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego