Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ese koko Twagiramungu arashaka intambara y’amoko cyangwa ageze aho ananirwa gukina politiki ?

by www.igihe.info
Mu gihe bamwe mu banyarwanda bakomeje gushaka imibereho ya buri munsi babicishije mu mashyaka, guharabika cyangwa gutuka ubutegetsi, Twagiramungu Faustin uzwi ku izina rya Rukokoma we yatangaje ko azakina politiki yo hejuru nk’uko yahereye kera na kare kugera saha izi amaze kugera ku myaka 69 y’amavuko.

Nk’uko "Ingenzi" kimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda byandika cyabitangaje muri numero yacyo ya 59, ngo mu kiganiro cyagiranye na bamwe mu basirikare bari aba FPR mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi 1994, bemeza ko Twagiramungu ngo yakuwe mu menyo ya Rubamba.
Ese koko Twagiramungu arashaka intambara y’amoko cyangwa ageze aho ananirwa gukina politiki ?
Twagiramungu Faustin (Rukokoma)
Ubwo aba basirikare baganiraga n’umunyamakuru w’iki kinyamakuru cyatangajwe haruguru, ni nyuma y’aho bumviye amagambo ya Rukokoma yavugaga kuri Leta y’u Rwanda kuri radiyo BBC, maze umwe ahita atangaza uburyo boherejwe kujya kurinda twagiramungu kugirango aticwa n’interahamwe bitewe n’ukuntu yari ashyigikiye amahoro ashingiye ku masezerano ya Arusha.

Aha bakomeje bavuga ko abo avuga mu moko yabo (abahutu cyangwa abatutsi) ngo harimo abakijije ubuzima bwe yakabaye abashimira kubera ibyo gusa ndetse bongeraho ko ari ugupfobya no gukabya.
Ubwo Twagiramungu yari ku ntebe mu buyobozi buriho mu Rwanda, yashinjaga ingabo z’igihugu cy’ Ubufaransa kugira uruhare rukomeye muri jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994 ariko nyuma benshi baza kumva yahindukiye ku ijambo abakuraho icyo cyaha.

Abahanga mu bya politiki bakaba basesengura ko Rukokoma ari byo yagize iturufu nyuma yo kubona ko umubano w’u Rwanda n’ Ubufaransa wajemo agatotsi, ndetse nawe atakivuga rumwe na Leta y’ u Rwanda maze aboneraho kuvuga ko nta ruhare abafaransa bagize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Ubwo twagiramungu yiyamamarizaga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda, mu matora yabaye ku mwaka wa 2003; hari benshi bari bamwumvaga ndetse bumva ko bakabayoboye, ariko nyuma y’aho yeruriye agakaza umurego arwanya Leta y’u Rwanda ndetse anakoresha imvugo benshi bumushinja ko ari isebanya no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi, bamuvanyeho amaboko nk’uko banagiye banabyitangariza mu nama rusange z’abaturage.

Ku itariki ya 7 Kamena 2014 ubwo Yolanda Mukagasana, Tom Ndahiro, Ndagijimana JMV ndetse na Twagiramungu Faustin batumiwe muri studio ya radio BBC mu kiganiro imvo n’ imvano ikundwa ndetse ikanakurikirwa n’abanyarwanda benshi,...dore ko kuri uwo munsi bwo cyari gifite insanganyamatsiko ivuga ku ruhare rw’ Abafaransa muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ubwo Rukokoma yahabwaga ijambo yaratandukiriye kugera n’aho yakwa mikoro, ibi bikaba byaratumye benshi bibaza niba koko byaba biterwa n’iza bukuru cyangwa ko ari ukubikora kubera ubushake.

Ubwo Ally Youssouf Mugenzi yamubwira ko yatandukiriye byamuviriyemo uburakari bunimvikanira abari bateze amatwi binatera ubwumvikane buke hagati ya Mugenzi na Rukokoma dore ko na nyuma yatangaje ko naba atamusabye imbabazi atazongera kumutumira kuri Radiyo. Aha na ho Rukokoma yibajijweho byinshi hibazwa urwego agezeho mu mukino wa politiki.

Twagiramungu Faustin ni umukwe w’ uwabaye Perezida w’ u Rwanda ari we Kayibanda ariko ntiyamenyekanye kuri Leta ye dore ko yamenyekanye cyane ku bwa Habyarimana ndetse akaba ari na we muntu wagerageje kubahuka Kinani (Habyarimana Juvenal) bwa mbere, nyuma aba na Minisitiri w’intebe kuva 19/07/1994 kugera 31/08/1995, ubu akaba atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda dore ko afite ishyaka rye bwite yise RDI- Rwanda rwiza rikorera hanze y’u Rwanda.
Imirasire.com
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego