Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ese kwisiramuza cyangwa Kwicyebesha hari akamaro bizanira ababikora ?

http://igitsina.topstories24.com
Kwikatisha, kwikebesha cyangwa kwisiramuza ku bahungu , n’igikorwa kiri gukangurirwa abantu b’igitsina gabo hano mu Rwanda . Kuri bamwe bumva ko bifite akamaro bakanabikangurira abana babo cyangwa abavandimwe , ariko hakaba hari n’abandi usanga batabikozwa batari bumva neza akamaro kabyo .

Mugushaka kumenya byinshi by’ingenzi kuri iki gikorwa cyo kwisiramuza  ibyishimo.com turaganira na Muganga Birahira Williams ukorera kuri Polyclinique de l’Etoile hafi ya Kiliziya y’umuryango mutagatifu ( Saint Famille ) mu mujyi wa Kigali .

Muri kino kiganiro turaganira k’uburyo umwana w’umuhungu cyangwa umugabo yakora igikorwa cyo kwisiramuza cyangwa kwicebesha .

Twatangiye tubaza Muganga icyo bita gusiramura n’igihe byatangiriye gukorwa ku isi . Muganga William yadusubije muri aya magambo “ ubundi kwisiramuza ni ukwikebesha uruhu ruba ruhishe umutwe w’igitsina cy’umugabo cyangwa umwana w’umuhungu .” Muganga yasobanuye ko iyi gahunda atari nshya nkuko bamwe babitekereza kuko yatangiriye mu Misiri mu majyaruguru y’Afrika , ndetse bigakwirakwira isi yose .

Ese umuntu wisiramuje bimumarira iki ?

Muganga Williams : Umuntu wisiramuje wese icyo bimumari nuko agira isuku .

-    bigabanya ibyago byo kurwara indwara zifata urwungano rw’inkari
-    bigabanya indwara zifata umutwe w’igitsina gabo n’agahu kawutwikira ( Herpes , Chlamidia , Papilloma Virus )
-    bigabanya ibyago byo kwandura kanseri y’igitsina gabo
-    bituma kugirira isuku igitsina gabo byoroha
-    bigabanya ko umutwe w’igitsina gabo wafungwa n’agahu kawutwikira

-   Ushobora kutarwara indwara ituma igitsina kibyimba nka Balanite
Polyclinique de l’Etoile iri hafi ya Kiliziya y’umuryango mutagatifu ( Saint Famille ) mu mujyi wa Kigali

Polyclinique de l’Etoile iri hafi ya Kiliziya y’umuryango mutagatifu ( Saint Famille ) mu mujyi wa Kigali

Ese iki gikorwa kigenewe abakristu gusa ko hari bamwe bumva ko abasiramu aribo bigenewe ?

Muganga Williams : Njye ndakeka ko nubwo bavuga ngo kwisiramuza , ibi bitareba abakristu gusa cyangwa abasiramu , kuko ibi byose byabaye kera nkuko nabivuze kandi isuku nkiyi ntabwo ireba abakristu gusa cyangwa abayisiramu. Iyi gahunda rero ntabwo ireba abasiramu gusa ahubwo ndakangurira n’abakristu ko barushaho kwitabira iyi gahunda kuko ari nziza ndetse ifasha abantu kugira isuku y’igitsinacyabo no kubarinda kwandura indwara twavuze zose .

Muganga Birahira Williams yimeza ko abanyarwanda bagenda barushaho kumva iyi gahunda yo kwisiramuza ,kandi agira inama abasore bifuza kubaka ingo badasiramuye ndetse n’ababyeyi bifuza gusiramuza abana babo ko babishyira mu bikorwa kuko bizababera byiza .

Ese n’ikihe gihe kiza cyo kwisiramuza ?

Muganga Birahira Williams “ ntago navuga ngo imyaka iyi niyi ni myiza ,ariko umwana usiramuwe akiri muto nibyo byiza kuko bimufasha nokubyibagirwa vuba uko agenda akura “.

Muganga Birahira Williams yatangarije ibyishimo.com  ko gusiramurwa ku bahungu bibazanira amahirwe yo kutandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ku buryo bworoshye harimo na SIDA, ariko ntibivuga ko bagomba gukora imibonano mpuzabitsina batabanje kwikingira kuko bitari ijana ku ijana.


IBYISHIMO.com
Kurikira http://igitsina.topstories24.com kuri facebook
http://www.facebook.com/Igitsina(Groupe)
http://www.facebook.com/Igitsina(Page)

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego