Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Hari umusore wigeze gukunda umukobwa

Hari umusore wigeze gukunda umukobwa
bapanga ubukwe kugirango babane
bajya gusaba no gukwa, hanyuma umusore ajya kwiga
hashize igihe, wa mukobwa aza guhinduka
yishakira izindi nshuti akajya amuca inyuma
akajya ahamagara wa musore ari yuko yagize ikibazo
kugirango umusore amutabare
yamutabara umukobwa akikomereza ingeso ze
umusore yaje kubimenya arababara
ariko arihangana agirango umukobwa azahinduka
yajyaga amutumaho ngo bamubwire ko amukunda
umukobwa akabiseka ntabihe agaciro
bakamubwira ko umusore azamwanga na menya uko yitwara
akababwira ko bitabareba kandi ko bidashoboka kuko yamukoye
hashize igihe, musore aza kugaruka
wamukobwa ntiyamenye igihe umusore yagarukiye
bamusanze mungeso ze yazanye undi mugabo murugo rwabo
umukobwa arikanga biramuyobera abura aho akwira
umusore aramushimira, anamubwira ko yabonye undi
bari kwitegura ubukwe.
umukobwa arababara, ariko yihagararaho
hashize igihe nibwo yaje kumenya ko yanduye SIDA
ubuzima bwe burangira butyo.

Benshi uno munsi bavuga ko bakunda Imana
ariko bakirirwa mubyo yanga
bakajya bayibuka ariyuko bagize ibibazo
byashira bakisubirira mubyo Imana yanga
banabona ubutumwa bubaburira, bakabwamagana
ngo ni uguca imanza
Yesu ari hafi kugaruka
azaza gutwara umugeni we ntazaza gutwara umugeni w'abandi
uko umeze urakuzi, guhitamo ni ukwawe
Uwiteka agushoboze.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego