Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

IBINTU 10 UMUKOBWA YAKORERA UMUSORE AKARUSHAHO KUMWIMARIRAMO

1. Mwubahe umwereke ko ari umuntu w’igiciro kuri wowe, wirinde kumwereka ko agukundira ko uruta abandi bityo bizatuma akwimariramo kuko burya abahungu bakunda kubahwa cyane.

2. Jya umutungura(surprise) umusohokane cg umugurire impano bitewe n’ubushobozi ufite kabone n’ubwo umukunzi wawe yaba yishoboye cyane kukurusha ! N’iyo wamugurira airtime ya 4ne biba bihagije. Burya umukunzi wawe biramwubaka bigatuma akugirira ikizere ko utarambirije ku bintu(materialism) kandi ushishikajwe no kumwitaho.

3. Jya wishimira gusangira na we, umutumire musangire kandi umugaragarize ko gusangira na we ntako bisa ! Rimwe na rimwe muri gusangira mwenyine jya umutamika burya abahungu nabo bifuza kwitabwaho nk’abana.

4. Jya umuhamagara kenshi cg umwoherereze sms umwereke ko umuzirikana,umubaze uko yiriwe cg uko yaramutse,niba yariye n’icyo yariye ! Bizatuma ahora ari proud y’uko hari umuntu umuzirikana wifuza kumumenyera buri kimwe.

5. Niba muri kumwe,jya ukunda kumuganiriza ku buzima bwawe bwa buri munsi no ku dukuru tujyanye n’inshuti zawe z’abakobwa nk’uburyo babanye n’aba chéri babo n’ibindi.

6. Jya umwita akazina k’igiciro muri kumwe unakandike muri contacts za phone bityo bizamwereka ko nta pfumwe uterwa no kuba umufite nk’umukunzi. Ni bibi cyane kwandika nko muri phone izina ridasobanutse, udu symbols cg abbreviations(impine cyangwa utumenyetso) kuko bishobora gutuma akeka ko umutendeka ukaba wirinda ko abandi babona utwo tuzina nka honey,my love,sweetheart,…

7. Nimuba muri kumwe mugahura n’inshuti zawe ntukazuyaze kumuziratira!

8. Ntukagire situation yawe utinda kumugezaho. Niba ugize amahirwe nka promotion mu kazi cg indi success mu buzima bimumenyeshe musangire ibyishimo.Nuhura n’ikibazo nabwo ntukazuyaze kumumenyesha no kumusaba inama.

9. Niba yibana rimwe na rimwe jya umusura umuterere ipasi, umutekere icyayi,… ariko mwibuke ko muri abakristu bityo mwirinde icyaha cyose n'igisa nacyo!

10. Jya umuganiriza ku buzima bwanyu bw’ahazaza bimwereke ko umwibonamo, umwizera.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego