Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ibintu 8 byagufasha kubyuka kare utarwanye no kuva mu buriri

Abantu benshi bakora imirimo na gahunda bibasaba kubyuka kare no kuzinduka bajya bahura n’ikibazo cyo kuva mu buriri batabishaka.

Yemwe n’ubwo bamwe baba bashyize hafi amasaha yo kubabyutsa (réveil/alarm clock) hari abo asona bakayazimya bakongera bagahunikira cyangwa bakaba bamara iminota myinshi batekereza ukuntu bagiye kubyuka batamaze ibitotsi.
Nubwo abantu benshi bagorwa no kubyuka kare, abahanga mu bya siyansi bemeza ko kubyuka utabanje guhatiriza byongera umuntu amahirwe yo kugira umunsi w’ibyishimo no gukorana ingufu.
Dore bimwe mu byagufasha kubyuka kare utabanje guhatiriza:
1. Ibande ku mpamvu ugiye kubyuka
Mbere y’uko usinzira nijoro, jya ubanza wibutse ubwonko bwawe ko ugomba kuzinduka. Ubushakashatsi bwakozwe bwemeje ko iyo utekereje kuri gahunda yo kubyuka kare mbere y’uko uryama, ubwonko bwawe buteguza umubiri bukawoherereza imisemburo yabugenewe amasaha abiri mbere y’uko isaha yawe yo kukubyutsa isona.
2. Gira isaha idahinduka yo kubyukiraho
Kugira isaha idahinduka uhora ubyukiraho bifasha umubiri kumenyera bityo ukajya ubasha kubyuka nta ngorane. Si byiza kwirirwa mu buriri ku minsi y’ikiruhuko kuko bivangira umubiri bitewe n’akamenyero uba warawuhaye.
3. Kutiyegereza reveil/alarm clock mu gihe uryamye
Iyo uraje reveil hafi yawe bituma uyizimya uko wiboneye, ariko kuyiraza aho ukuboko kwawe kutagera bigusaba kubyuka ukava mu buriri kugira ngo ujye kuyizimya. Ako kagendo rero karogoya ibitotsi byawe bityo ntube wakongera gusinzira ahubwo ukubaha ibyo igusabye gukora aribyo gutangira umunsi.
Gusa hari n’abavuga ko kwiringira reveil atari byiza kuko, uubiri wamaze kumenyera isaha runaka udashobora gukenera kubyutswa n’ikindi kintu.
4. Gukingura amadirishya
Urumuri rw’izuba rwongerera umubiri imbaraga zitabonerwa ahandi hantu aho ariho hose. Guhura n’izi mbaraga mu gitondo birinda ubunebwe ndetse bigatuma ubasha kwagura ibitekerezo bikarenga ibitotsi bikajya muri gahunda z’umunsi.
Abahanga bavuga ko biba byiza iyo umuntu yabyutse mbere y’uko izuba rirasa kuko uwo munsi yirirwana imbaraga agacyura n’umubyizi umushimishije.
5. Gukora imyitozo ngororangimubiri
Niba usanzwe uri umuntu ukunda siporo jya ubyuka iminota 30 mbere y’isaha wagombaga kubyukiraho ubanze wiruke utagamije kunanirwa. Naho niba udakunda siporo no kwivunagura, ushobora gusimbuka umugozi, cyangwa se ukinanura mu buryo bwose bushoboka.
6. Kwirinda kurya ugahita uryama
Ubusanzwe si byiza gufata amafunguro akomeye nijoro, abahanga mu by’imirire bavuga ko umuntu akwiye kurya indyo yuzuye ku manywa, hanyuma nijoro agafata imbuto cyangwa se ibindi byo kurya byoroheje gusa ibi nabyo ntibiguhesha uburenganzira bwo guhita ujya mu buriri ukimara kurya.
Niba ufashe amafunguro ya nijoro tegereza hashire byibura isaha imwe ubone kuryama, bitabaye ibi uba uri guha igifu cyawe akazi kenshi gikora usinziriye. Gukora kw’igifu mu gihe nk’icyo bizagutera kudasinzira neza, bigutere umunaniro, bityo kubyuka mu gitondo bibe ikibazo.
7. Kutinginga ibitotsi iminota irenze 30
Bibaho ko umuntu ajya kuryama ariko akamara umwanya atarasinzira. Numara iminota 30 mu buriri utarasinzira, jya ubyuka unywe amazi cyangwa ikindi kinyobwa ubundi wihe akanya runaka ubone gusubira kuryama. Muri ako kanya wihaye ushobora gusoma igitabo, kumva indirimbo ukunda, cyangwa ukareba filime/ibiganiro bya televiziyo ukunda. Ibi bizagufasha kubona ibitotsi.
8. Kunywa amazi ahagije no kugira ayo uraza hafi yawe
Buri gihe mbere yo kuryama ni byiza kunywa byibura ikirahuri kimwe cy’amazi. Ugomba kandi kugira ayo uraza hafi yawe kuko mu gihe uryamye umubiri utakaza amazi menshi, nugira amahirwe yo kwicura jya wongera unywe kugira ngo ufashe umubiri kutagwa umwuma.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego