Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ibitekerezo ku Kwegura: Kwegura n’ubwo ari ubutwari si igitangaza

Kwegura n’ubwo ari ubutwari si igitangaza



Iyo umuntu runaka cyane cyane umuyobozi yeguye ku mirimo ye, abantu banyuranye babyibazaho byinshi kandi byari bikwiye gufatwa nk’ibisanzwe mu buzima bwa muntu. Ariko ntawahakana ko rimwe na rimwe, ndetse niba atari kenshi, iki gikorwa gisaba ubutwari kubera ko ubikora hari byinshi atakaza mu byo yahabwaga n’umurimo cyangwa urwego yarimo.

Mu buryo rusange, kwegura ni ukureka imirimo umuntu yakoraga, cyane cyane muri politiki, akabikora ku bushake bwe abisabwe. Ibyo bikorwa mu rwego rwo kurengera inyungu z’akazi cyangwa iz’umuntu ku giti cye.

Bamwe mu begura, aberura bakavuga impamvu beguye ni mbarwa. Ni yo mpamvu abantu bakunze kwihisha inyuma y’imvugo "ku mpamvu zanjye bwite". Hari ababibona nabi ko uweguye atavuze ikimweguje, kuko impamvu bwite mu by’ukuri zitabaho. Ubwo abantu baba bifuza gushira amatsiko babwirwa impamvu nyazo ziteye uko kwegura. Icyo gihe umuntu aba yiyibagiza ko hari impamvu ziba zikomeye ku buryo zitashyirwa ahagaragara harimo izo gukomeza guha icyubahiro gikwiye muntu uwagura cyangwa uweguzwa.

Kwegura biterwa n’iki ?

Impamvu zitera kwegura ziranyuranye, ariko zose icyo zihuriraho ni uko imirimo iba itagikorwa neza biturutse kuri nyir’ubwite cyangwa ku bandi. Kwegura bituruka ku bandi iyo mu mikorere n’imikoranire haba harimo agahimano kagenderewe, kunanizwa, kudahabwa agaciro n’icyubahiro kugeza no ku cyo buri wese agomba undi mu buzima busanzwe, gusuzugurwa n’ibindi.

Nyir’ugukorerwa ibi byose cyangwa se kimwe muri byo, iyo amaze kubona ko nta bwinyagamburiro afite, aremera agafata icyemezo, bamwe bavuga ko atari icya gitwari, cyo kureka imirimo yakoraga kugira ngo yumve umutima we uruhutse. Hari n’abashobora gukurizamo indwara z’umutima kubera gukomeza kwihambira ku kazi atagishoboye kubera impamvu zitandukanye.

Kwegura kubera umwuka utari mwiza aho umuntu akorera bishobora guturuka kuri we ubwe bitewe n’imikorere mibi, kwica akazi nkana cyangwa kutagashobora kubera ko kamurusha imbaraga. Hari ukuba kandi nta mibanire myiza agirana n’abo bakorana cyangwa ayobora, ari umunyagitugu n’indi migirire mibi abo bari kumwe barambiwe kwihanganira, ari byo bituma na bo bamubera rubanda agahitamo kubahunga.

Kuba umwanya umuntu arimo na wo hari abandi bawufitiye ishyari bifuza kuwujyamo, na byo byatera umuntu kwegura. Icyo gihe habaho gukora iyo bwabaga kugira ngo uri muri uwo mwanya ananizwe, bigere ubwo we ubwe yibwiriza agafata icyemezo cyo kureka akazi.

Kuki kwegura bidakundira uwo ari we wese ?

Uwashaka yavuga ko kwegura ari ubutwari kuko uweguye ku mirimo ye hari byinshi mu byo yabonaga kubera umwanya yarimo atongera kubona. Ibyo ni nk’imibereho myiza kubera umurimo yakoraga umutunze hamwe n’abe, kuba yabura ijambo mu bandi cyane iyo yeguye kubera impamvu zituruka ku mikorere ye idahwitse cyangwa mibi muri rusange.

Hari ubwo abakuriye umuntu mu mirimo ye bamusaba kwegura mu nyungu ze kubera ko yirukanywe ari byo byamubera igisebo kuruta atanze ubwegure bwe. Ibyo ni byo abantu bakunze kumva ngo "yeguye ku mpamvu ze bwite”.

Kwemera gutakaza ibyo umuntu yabonaga, mu bihugu cyane cyane bikennye, imibereho myiza umuntu ayikura ku mwanya w’umurimo cyangwa w’akazi arimo. Hari ubwo uri mu mwanya runaka, iyo ataza kuwubamo bitamworohera kugera ku iterambere riba rimugaragaraho. Iryo terambere ni nko kugira aho uba haboneye kandi yigengaho, kuba afite uburyo bwo gukora ingendo nta mvune n’izindi nyungu zinyuranye zituma yishimira imibereho arimo. Kureka ibyo byose rero, umuntu akaba atatinya kuvuga ko ari ubutwari.

Hari ubwo umuntu ashobora guhura n’ingorane nk’izo twavuze akanga kuva ku mwanya arimo, kubera ko areba imbere ye, atakiri muri wa myanya, akahabura. Ubukene n’ingaruka zabwo, kubura ijambo mu bandi, kwibuka abo wahemukiye witwaje wa mwanya warimo n’ibindi, ibyo byose bikamutera ubwoba bwo kuva kuri wa murimo. Umuntu ahereye kuri ibyo, yavuga ko impamvu nyamukuru yo gutinya kwegura ari ubukene butera imibereho mibi n’imihangayiko.

Aphrodis Nsabimana
Director of Communication
Supreme Court
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego