Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Igikakarubamba ku isonga mu bimera birinda uruhu

Uruhu rwacu rushinzwe kuturinda, ariko inshuro nyinshi ruhuriramo n’ibibazo bitandukanye nko gukomereka, ubushye, gusaza n’ibindi. Ibimerabimwe na bimwe ni umutungo mwiza wifashishwa mu kuvura uruhu, kimwe n’izindi ndwara zitandukanye.

Nk’uko bitangazwa na e-santé.fr, igihingwa kizwiho cyane kugira ubushobozi bwo kuvura uruhu, ni igikakarubamba, kikaba kinaboneka ku buryo bworoheye buri wese. Igikakarubamba ni igihingwa gifite amababi abyibushye, afite umushongi uhagije.

Iki gihingwa gifite intungamubiri zitandukanye ku rugero rwa 85% mu mushongi w’ikibabi, gishobora gukoreshwa ari kibisi, cyangwa se cyatunganyijwemo amavuta. Igikakarubamba kivura ububabare bw’ubushye, indwara nyinshi zitandukanye z’uruhu ndetse kikanarinda gusaza kwarwo.

Mu bucuruzi,haboneka ibicuruzwa byinshi bishingiye ku gikakarubamba. Icy’ingenzi ni gel itavangiye, ikorwa muri icyo gihingwa. Gusa gushakisha icyo gihingwa hagakoreshwa umushongi wacyo ni byo byiza kurushaho. Bisaba gusa gutema ikibabi, hanyuma uruhande rwatemweho rugashyirwa ku mubiri, cyane cyane mu gihe habayeho ubushye.

Ibindi bihingwa bigira uruhare mu ibungabungwa n’isana ry’uruhu cyane cyane nk’igihe habayeho ubushye bworoheje, ndetse n’ibindi bibazo ku ruhu, hari nka olive, akaba ari igihingwa kivamo ubwoko bw’amavuta bwinshi. Amavuta ya olive ashobora kugira uruhu rw’umuntu neza, cyane cyane uwitegera izuba cyane. Hari kandi na kola, na yo ikorwamo amavuta akiza uruhu. Hari ndetse n’igihingwa cya hysope.

Gusa, igikakarubamba ni cyo kiza ku isonga mu bihingwa bifasha uruhu, ndetse kikaba ari n’umuti ku ndwara zindi z’imbere mu mubiri.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego