Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ikinyamakuru cyashinje Dr Habumuremyi amacakubiri muri Guverinoma cyahanwe

Abica amahame y’itangazamakuru babikora nkana

- Haracyari abanyapolitiki bikinga ibitangazamakuru bibogama mu kubiba amacakubiri n’inzangano
- Harateganywa ibihano birimo no gufunga burundu ibitangazamakuru bizakomeza kugaraho amakosa birimo Rushyashya
- Mu itangazamakuru munyangire yahindutse munyandikire
Mu birego bine rwakiriye, Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC-Rwanda Media Commission) rwemeje, kuri uyu wa 20 Ukwakira, ko ibirego bibiri bifite ishingiro ruhanisha igihano cyo kugawa mu nyandiko Ikinyamakuru Rushyashya, giheruka kwandika kigaragaza ko Dr. Habumuremyi Pierre Damien wahoze ari Minisitiri w’Intebe ngo yari amaze kwigarurira abayobozi bakomoka mu Majyaruguru.
Ikinyamakuru Rushyashya cyarezwe na Senateri Uwimana Consolée wagaragaje ko cyamuharabitse mu nkuru ifite umutwe “Ibimenyetso by’umugambi wa nyuma wa FDLR wo gutera u Rwanda”, yasohotse ku rupapuro rwa 4 kugeza ku rwa 7 mu nomero ya 183 yo muri Kanama 2014.
Iyi nkuru igaruka ku gutunga agatoki ko Dr Habumuremyi igihe yari akiri mu mirimo ngo yari amaze kwigarurira abenshi mu bayobozi cyane cyane abakomoka mu bice bimwe byo mu Majyaruguru y’u Rwanda aho yavuzwe ko yakoranaga nabo utunama rwihisha abashishikariza kumuyoboka ndetse ngo bikaba byari bimaze kugaragara ko Guverinoma yari amaze kuyicamo ibice bibiri.

Nubwo umunyamakuru wanditse ibi atagaragaje gihamya nyakuri zabo, muri iyi nkuru yanditse ko hari ibimenyetso ko FDLR yinjije amafranga menshi mu Rwanda.

Ahereye kuri uru rugero, Fred Muvunyi Umuyobozi wa RMC, yavuze ko abenshi mu banyamakuru bica amahame y’itangazamakuru babikora nkana kandi babigambiriye.
Yagize ati “Muri ibi bintu byose ni uko abanyamakuru mu bigenda bigaruka bafite ingeso yo kwandika, kandi ukabona ko babikoze babigambiriye bakima ijambo uvugwa mu nkuru.”
Muvunyi yanenze cyane ibitangazamakuru avuga ko biha urwuho abanyapolitike babikwirakwizamo inyandiko zgamije gusenya. Ati “Hari n’abanyamakuru bacyibwira bati ’hari abantu bampaye inyandiko ndagenda nyitereka hariya.’”
Ikinyamakuru cyashinje Dr Habumuremyi amacakubiri muri Guverinoma cyahanwe
RMC ivuga ko binyuranye n’amahame y’umwuga w’itangazamakuru, kandi ko ibi bitangazamakuru bigenda binengwa kenshi bizahagarikwa. Muvunyi yagize ati “Gusa tubabwire ko bitazakomeza kuba ngo twanenze mu ruhame, uko igitangazamakuru kiregwa niko ibihano bigenda bikurikirana nibikomeza gutyo niko no mu bihano bizajya bikurikirana”.
Mu bindi byemezo RMC yafashe yategetse ikinyamakuru Rushyashya n’icyitwa Imirasire kwisegura ku kinyamakuru cyitwa Great Lake Voice bibye inkuru bakayiyitirira. Aba banasabwa kujya bandika buri gihe aho bakuye ibyo bitangaje.

RMC yanategetse ikinyamakuru cyitwa Rugali Newspaper n’icyitwa Ingenzi kurenganura mu nyandiko abantu bose byasebeje barimo Rudahunga Gedeon, depite Monique Mujawamariya na Ndereyemungu.
RMC imaze yaherukaga guhana ibindi bitangazamakuru birimo Umusingi, Rwanda Paparazzi na Radio One byise Ingabire Victoire Umuhoza ‘umurozi’ mu nkuru byamukozeho aho byahamijwe ko byatangaje ibihuha, bitegekwa kubikosora no kumusaba imbabazi.

Bigaragara ko hakiri inzira ndende mu itangazamakuru ryo mu Rwanda kuko hakiri benshi bacyandika ibyo bishakiye kuri internet barimo n’abatangaza amafoto y’urukozasoni nka Rwanda Paparazzi kandi nabo biyita ko ari abanyamakuru.

Hagendewe kuri izi ngero kandi, haracyari abasebanya n’abagikwirakwiza amatiku n’inzangano bifashishije itangazamakuru, hakaba n’abaca kuruhande ukuri nkana.
Itangazamakuru mu Rwanda ryagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside, aho bamwe mu bakoraga uyu mwuga kuri ubu bafunzwe bazira ko bakoresheje ubumenyi, amashuri yabo n’imbaraga z’itangazamakuru mu kwenyegeza no gushyira mu bikorwa ibitekerezo by’urwango n’ubwicanyi ndengakamere muri Mata 1994.

igihe.rw

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego