Bang Media

FILM NYARWANDA

Impuguke zihamya ko FDLR yitwa umutwe w’iterabwoba mu magambo gusa

by www.igihe.info
Impuguke zihamya ko FDLR yitwa umutwe w’iterabwoba mu magambo gusa

Dr Kayumba, Christopher na Tom Ndahiro, impuguke muri politiki (Ifoto/ububiko)

Abasesenguzi ba politiki bo mu Rwanda, Dr Kayumba Christopher na Tom Ndahiro, bemeza ko amahanga afata FDLR nk’umutwe w’iterabwoba mu magambo gusa.

Ibi babishingira ku kuba ntacyo ibihugu bikomeye ku isi ndetse n’imiryango mpuzamahanga bakora ngo barandure uyu mutwe urwanya Leta y’u Rwanda, nk’uko babigenza ku yindi mitwe y’iterabwoba nka Al Quaeda, Al Shabaab, Boko Haram na LRA.

Kuri ibi hiyongeraho ko abayobozi ba FDLR bagenda mu bihugu bitandukanye by’umugabane w’i Burayi nta nkomyi, mu gihe abayobozi b’iyo mitwe yindi bahigishwa uruhindu.

Dr Kayumba Christopher, impuguke muri politiki mpuzamahanga akaba n’umwarimu mu Ishuri ry’Itangazamakuru n’Itumanaho rya Kaminuza y’u Rwanda, aragira ati,  "Sinapfa kwishimira ibyavuzwe na Loni n’abandi ko FDLR izarangizwa mu mezi 6, ubuse ko ubwo M23 yari imaze kuraswa, bavuze ko FDLR igiye kuraswa ako kanya, mwabonye bikorwa?”

Yakomeje agira ati "Ubu hashize umwaka urenga M23 itsinzwe, uko bukeye n’uko bwije birirwa bashyiraho itariki  ntarengwa,  nyamara yarenga bagashyiraho indi, hashira iminsi ukumva batumije abayobozi ba FDLR ngo bajye mu Butaliyani gutembera, ubwose umutwe ufatwa nk’ukora iterabwoba abayobozi bawo birirwa mu ndege batembera?”

Kuri Dr Kayumba, urwanya umutwe w’iterabwoba ntamusanga ngo baganire, amugabaho ibitero akamutsimbura. Aragira ati, "ubuse Abanyaburayi bashobora guhura n’uwasimbuye umuyobozi wa Al-Qaeda ngo baganire? Kuri njye mbona hari ibintu bikorerwa FDLR bitakorewe M23.”

Tom Ndahiro ni umusesenguzi wa politiki yo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, unakora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. We avuga ko ingabo zidasanzwe zatsimbuye M23 zakagombye kuba zarahereye kuri FDLR kuko ari yo yari iteye ikibazo.

Ndahiro yabwiye iki kinyamakuru ati,  "Ahubwo ubona ko babicuritse, Kongo isaba ko babanza kurwanya abaturage bayo bari bafite icyo barwanira, bareka FDLR idafite icyo irwanira.”

Ndahiro avuga ko kurwanya uyu mutwe mu mezi 6 n’ubundi biri mu magambo gusa, kuko ngo iyo urebye ibihugu bishyigikiye FDLR [atunga agatoki na Tanzania] ubona ko iki kibazo kigikomereye akarere.

Yagize ati "Ubu se tuvuge ko bananiwe kurwanya uyu mutwe, ko Loni ifite abasirikare barenga ibihumbi 23, aba basirikare bakaba ari bo bakoresha amafaranga atagira ingano, ubu mu mezi 6 nibwo babonye kuyirwanya.”

Tom Ndahiro akomeza agira ati, "Abanyarwanda ntibakwiye guhanga amaso amezi 6 ngo nibirangira bicare barire”.

Kuri Dr Kayumba, u Rwanda rugomba kubaza Umuryango w’Abibumbye impamvu wemera ibintu warangiza ntubishyire mu bikorwa.

Aragira ati, "U Rwanda ni kimwe mu bihugu bitanga amafaranga muri Loni kandi abeshaho ingabo zayo ziri muri Kongo, bayibaze impamvu yatowe amabwiriza avuga ko abayobozi ba FDLR bakomanyirirwa mu buryo bwose byaba mu mitungo, mu ngendo n’ibindi ariko byarangiza ukumva ko batembereye mu mahanga.”

Yakomeje agira ati "U Rwanda rubaze Loni ruti, uracyabaho? Abanyarwanda babaze Loni bakurikije ibyo yiyemeje, bayibaze niba ibyo yiyemeje yarabikoze.”

Kuri Tom Ndahiro kuri iyi ngingo abyumva atya : "Niba Loni ivuga ko kurwanya FDLR bituma abasivile bapfa, ubwose ubundi uwo mutwe ujya kwivanga n’abasivile waba uwutezemo iki? Ubu se indi mitwe y’iterabwoba ikomeye ku isi iyo bagiye kuyirwanya bareba  aho iri?

Mu ntambara iherutse guhuza Leta ya Isiraheli n’umutwe wa Hamas wo muri Palestine, ingabo za Isiraheli zishe abantu barenga ibihumbi 2, muri aba abarenga 80% bari abasivile.

Isiraheli yavuze ko nta kundi yagombaga kurwanya abarwanyi ba Hamas kuko ngo bivangaga n’abaturage, barangiza bakarasa ibisasu muri Isiraheli.

Izi mpuguke zisaba ko Abanyarwanda batagomba kwicara ngo bahange amaso ibyo Loni iba yavuze, kuko ngo no mu gihe mu Rwanda habaga Jenoside yakorerwaga Abatutsi, abasirikare ba Loni bavanyemo akabo karenge baragenda abarenga miliyoni barapfa.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment