Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Imyororokere; Ibitera ubugumba m'uburyo bwo kubyirinda

Ni kenshi usanga abagabo bubatse banabyaye bahura n’ikibazo cyo kuba ingumba ndetse no gutera akabariro bikanga, ibi ngo bikaba bishobora guterwa n’uburwayi butandukanye n’impamvu zitandukanye nkuko urubuga rwitwa Rue89.com dukesha iyi nkuru rubitangaza. Uru rubuga ruvugako abahanga mu buzima bagaragaje zimwe mu mpamvu zishobora gutera ubugumba ku bagabo yemwe ngo niyo baba barabyaye, zimwe muri zo zishingiye ku miterere y’umubiri w’umuntu, izindi zikaba zikomoka ku zindi ndwara zibasira imyanya myibarukiro.

Dore zimwe muri izo mpamvu:
1.Ikorwa ry’intanga cyangwa amasohoro riba ritagenze neza bitewe n’imiterere y’umubiri w’umuntu.
2.Impamvu ya kabiri ishingiye ku buryo umuntu aremye mu myanga ndanga-gitsina cyangwa mu miyobora-ntanga, cyangwa se aho intanga zikorerwa.
3. Kudashyukwa bihagije kw’umugabo, bitewe nanone n’imiterere ye aho ngo usanga nta tembere rihagije ry’amaraso mu mabya.
4. Uburwayi bita "Diabetic Neuropathy” bukomoka ku ndwara ya Diyabete bushobora kuba intandaro y’ubugumba ku mugabo kuko yonona imitsi (nerves) maze umugabo ntashobore gushyukwa mu gihe cyo gutera akabariro ndetse no gusohora.
5. Indwara yitwa "Hypothyroidism” ijyana no kubyibuha bikabije no guhindagurika kw’imisemburo yo mu mubiri w’umugabo.
6. Ubugumba ku bagabo bushobora kandi guterwa n’uruhererekane mu miryango, icyo gihe umubiri w’umurwayi ntuba ufite ubushobozi bwo gukora amasohoro.
Umugabo uri gutera akabariro ngo ashobora guhita aberako ingumba bitewe n’uburyo yakozemo imibonano mpuzabitsina ndetse ntazanongere kugira ubushake, ibi ngo bishobora kuba ku mugabo bitewe n’indwara yaba yaratanse udutsi two kubwonko ntabimenye.
Niyo mpamvu niba uri umugabo ukaba uribwa umutwe cyane ugomba kujya kwisuzumisha kuko bishobora kukuzanira ubugumba mu buryo bugutunguye.
Aba bahanga bakomeza bavuga ko ubugumba ku mugabo bushobora no guterwa nanone no gukoresha imwe mu imiti nka « Phenytoin » na « Cimetidine » , cyangwa bigaterwa na bumwe mu buryo bukoreshwa mu kuvura za kanseri buzwi nka « chemotherapy »
Abagabo rero bagomba kwirinda ingaruka twavuze haruguru mu rwego rwo kuba bahangana n’ikibazo cy’uburemba.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego