Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ingaruka zo kuryama igihe kinini umuntu yubitse inda

Ingaruka zo kuryama igihe kinini umuntu yubitse inda

Kubika inda cyane bigira ingaruka ku buzima(Ifoto/Interineti)

Abantu bagira uburyo bwo kuryama butandukanye bitwe n’icyo umuntu akunda nyamara siko bwose ari bwiza.

Inzobere mu bijyanye n’ubugororamubiri mu Bitaro by’ u Rwanda bya Gisirikare, Gasherebuka Damascène, avuga ko kuryama umwanya munini umuntu yubitse bishobora gutera ikibazo ku bwonko bigatuma budakora neza.

Ati "iyo umuntu aryamye yubitse inda bimusaba kugoronzora ijosi kugira ngo abashe kuryamira umusaya, muri icyo gihe imitsi ya wamusaya aryamiye ntikora neza kuko iba ishikamiwe cyane kandi itari mu mwanya yakabaye irimo.

Ku bantu bakunda kuryama bubitse inda, hari ubwo babyuka bababara ibikanu. Iyo bibaye kenshi imitsi izamuka imbere mu gikanu ijya mu mutwe no mu bwonko ngo irangirika umuntu akaba yarwara umutwe udakira cyangwa akagira ikibazo mu bwonko kuko amaraso aba atagerayo neza.

Gasherebuka  asaba abantu  ko bakwirinda kuryama bubitse inda, abagira inama zo kuryamira imisaya  yombi bayisimuranya no kugarama.

Ubu buryo  n’ubwo ari bwiza ariko nabwo  bugomba gukorwa hubahirizwa gahunda yo kuryama heza kandi uryamye agasegura ijosi mu gihe atabibujijwe na muganga ubifitiye uburenganzira, nk’uko uyu muganga akomeza abisobanura.

Umuntu aba agomba kuryama  agashyira umusego ku ijosi akirinda kuwushyira ku mutwe kuko ijosi aba ari ryo rikeneye umusego kugirango umuntu aryame neza riringaniye n’urutugu n’umutwe.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego