Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ishyamba si ryeru hagati y’abakomoka mu majyaruguru n’amajyepfo muri FDLR - Loni

by www.igihe.info
Abayobozi bakuru ba FDLR bohereza abarwanyi bakomoka mu bindi bice by’igihugu mu Rwanda bagasigarana abakomoka mu majyaruguru ku bushake nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango w’Abibumbye.

Inyigo iheruka ya Loni igaragaza neza iki kibazo yakozwe muri Nyakanga uyu mwaka, yemeza indi yakozwe mu 2007. Izi nyigo zose nk’uko iyi nkuru dukesha News of Rwanda ikomeza ivuga, zagizwe ibanga kugeza uyu munsi ariko amakuru agahanahanwa na bamwe mu bayobozi bo ku rwego rwo hejuru mu Muryango w’Abibumbye.

Umutwe wa FDLR washinzwe mu 2000 muri Gicurasi. Uko imyaka igenda ihita, abagera ku 14,000 mu bari muri uyu mutwe bamaze kugaruka mu Rwanda. Kuri ubu uyu mutwe bivugwa ko usigaranye abarwanyi byibuze 3,640, kandi Umuryango w’Abibumbye n’inzego z’iperereza z’u Rwanda bivuga ko uyu mubare ushobora kwiyongera bitewe n’uko uyu mutwe ukomeje kwinjiza mu gisirikare abandi bantu no kubatoza.

Mu Ukuboza umwaka ushize, uyu mutwe watangaje ko wafashe icyemezo cyo kuyrambika intwaro hasi abawugize bakagaruka mu Rwanda cyangwa bakajyanwa mu bindi bihugu. Muri Kamena ya 2014, habayeho ibikorwa 2 byo gushyira hasi intwaro byabereye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu ntara za Kivu.

Abarwanyi bagera ku 105 bashyize hasi intwaro i Buleusa muri Rutshuru, abandi 83 nabo bashyira hasi intwaro mu gace ka Kagogo muri Kivu y’Amajyepfo.
Ishyamba si ryeru hagati y’abakomoka mu majyaruguru n’amajyepfo muri FDLR - Ubushakashatsi bwa Loni
Kuri ubu nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwa Loni, abayobozi ba FDLR ngo bakomeje kujijisha isi. Muri aba barwanyi batangajwe ko bashyize hasi intwaro ngo 70% bakomoka mu Majyepfo aho abayobozi babo babashinja kutumva neza icyo barwanira nk’uko bivugwa mu bushakashatisi bwakozwe JMAC (United Nations Joint Mission Analysis Centre).

Ubu bushakashatsi bukomeza buvuga ko ngo hari urwikekwe rushingiye ku turere hagati muri FDLR aho abakomoka mu majyaruguru batumvikana n’abakomoka mu majyepfo. Nk’uko ubu bushakashatsi bukomeza buvuga, ngo abanyamajyaruguru ni abkomoka Gisenyi, Ruhengeri, Byumba, n’igice cy’amajyaruguru cy’icyahoze ari Kigali y’icyaro (Kigali Rurale). Gisenyi iherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba nicyo gicumbi cy’igice cy’amajyaruguru bitewe n’uko perezida Habyarimana Juvenal ariho yakomokaga.

Urugero batanga, ngo umuyobozi wa FDLR, Gen Sylvestre Mudacumura nawe akomoka ku Gisenyi. Nk’uko ubushakashatsi bwa Loni bwo mu 2007 kuri iki kibazo bwabivuze, ngo abakomoka mu majyepfo bafatwa nk’abakomoka ku Kibuye, Cyangugu, Gikongoro, Gitarama, Butare, Kibungo n’igice cy’amajyepfo cya Kigali Rurale, ariko igicumbi kikaba Gitarama na Butare.
Ubushakashatsi buheruka bufatwa nk’ibanga, buvuga ko ubuyobozi bwa FDLR uhereye kuri Gen Mudacumura ukamanuka ukagera kuri Hamada na Col Job bakomeje guha imirimo y’ubuyobozi abakomoka mu majyaruguru, ndetse ngo abatanzwe ngo bashyire intwaro hasi bakaba aria bantu bakomoka mu majyepfo.

Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Habyarimana, Gen Mudacumura yari akuriye umutwe warindaga perezida. Nyuma y’intambara yo kubohoza igihugu abahoze mu nterahamwe bahungira mu cyahoze ari Zaire, Mudacumura yabaye umuyobozi wabo.

Ishyamba si ryeru hagati y’abakomoka mu majyaruguru n’amajyepfo muri FDLR - Ubushakashatsi bwa Loni
Kuva yakwitwa umuyobozi wa FDLR, Mudacumura nta kiganiro na kimwe aragirana n’itangazamakuru, nta n’ifoto ye ibaho uretse iyo yafotowe kubwa Habyarimana ari inyuma ye. Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), rumushinja ibyaha by’intambara na jenoside, rugira ifoto imwe ye yonyine ya passport ishobora kuba yarafotowe muri za 80.
Kuri ubu FDLR yatoye Gaston Iyamuremye nk’umuyobozi wayo w’agateganyo. Ubu niwe ugaragara hirya no hino nk’umuyobozi wayo mu gihe Mudacumura atakigaragaza mu rwego rwo kwerekana ko FDLR iyobowe n’umuntu ushakishwa n’inkiko.

Gen Gaston Iyamuremye azwi na none nka Rumuli; Byiringiro Victor Rumuli; Victor Rumuli; Michel Byiringiro; n’andi. Nawe akaba akomoka mu Ruhengeri.

Ubuyobozi bwa FDLR buraha ingufu abakomoka mu majyaruguru burekura abo mu majyepfo nk’uko inyigo ya Loni ivuga, ngo niba ibi aribyo ngo ishobora kugira ingufu imbere ariko umubare w’abayigize ukagabanyuka bigaragara kandi gukomeza gushingira ku banyamajyaruguru bikaba byakwangiza gahunda yayo.

imirasire.com
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego