Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Kirehe: Abasore 2 na nyina bafunze bakurikiranyweho kwica se bamushinja amarozi

Abasore babiri na nyina bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kirehe bakurikiranweho kwica se uri mu kigero cy’imyaka 65 y’amavuko.
Uyu muryango wo mu Murenge wa Kigina, Akarere ka Kirehe, wari ugizwe n’ abana batandatu, babiri bafite uburwayi bwo mu mutwe n’umwe wabaye ikirara, Abakubise se bashinjaga ko ari we wa baroze.
Mu ijoro ryo kuwa Kane, tariki ya 16 Ukwakira 2014, ahagana saa yine z’ijoro bahengereye atashye baramukubita bamubwira ko agomba kubabwira impanvu imutera kubaroga nk’uko bivugwa n’umwe muri aba basore twasanze aho afungiye.
Yagize ati"Twafashe inkoni dutangira kumukubita umubiri wose tumubaza impanvu imutera kuturoga akatugira ibicucu , abandi bakaba ibirara ariko yirinda kugira icyo adutangariza atubwira ko ibyo ntabyo azi. Twaramuretse ajya kuryama mu masaha ya mugitondo nibwo mama yaje kutubwira ngo papa yapfuye, ahita ajya no gutabaza."
Uyu musore akomeza agira ati "Mu by’ukuri ibyo twakoze ntabwo twari tubigambiriye, ni nayo mpanvu dusaba imbabazi kuko ntabwo twari tuzi ko inkoni twakubise umubyeyi wacu zamutera gupfa."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigina, Bihoyiki Leonard, yemeje ibijyanye n’urupfu rw’uyu mugabo, avuga ko abakurikiranweho kugira uruhare mu rupfu rwe batawe muri yombi kugira ngo bakorweho iperereza.
Yagize ati "Ubu aba basore na nyina bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kirehe kugira ngo bakorweho iperereza ryimbitse ku cyabateye kwivugana uyu musaza. “
Umusore umwe mu batawe muri yombi amaze igihe gito avuye Iwawa.
Bihoyiki yasabye abaturage kujya birinda gushinja abandi amarozi, kuko icyemezo cya muganga aricyo cyonyine gishobora kugaragaza ko umuntu ashobora kuba yarozwe cyangwa afite ubundi burwayi.
Umurambo w’uyu mugabo wajyanywe ku bitaro bikuru by’Akarere ka Kirehe ngo ukorerwe isuzuma.

Kirehe: Abasore 2 na nyina bakurikiranweho kwica se bamushinja amarozi

Abasore 2 na nyina bakurikiranweho kwica se bamushinja amarozi


Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego