Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Kugona ku mugore utwite bigira ingaruka ku mwana uri munda

Ubushakashatsi bwakozwe ku bagore batwite bwasanze abagona gatatu cyangwa kurenzaho mu cyumweru, bashobora kubyara babazwe kandi bakabyara abana bafite ibiro bike.

Inkuru yo ku rubuga http://news.health.com, ivuga ko kuvura abagore bagona batwite bishobora gufasha kugabanya ibibazo by’ubuzima abana bavuka bahura nabyo n’amafaranga yo kwivuza, nkuko bigaragazwa n’abashakashatsi ku buzima bo muri kaminuza ya Michigan.

Ku bagore 1,673 batwite babajijwe, 35% batangaje ko bagona ku buryo buhoraho. Ugereranije n’abatagona, abagona mbere yo gutwita no mu gihe batwite (chronic snorers), kuri 2/3 baba bashobora kubyara impinja zifite ibiro bike no hejuru  y’inshuro ebyiri kubyara babazwe.


Inyigo yasohotse mugitangazamukuru, "sleep” yemerwa kuba yimbitse kurusha izindi, ihuza kugona ku mugore utwite n’ubuzima bw’uruhinja rwe.

Louise O’Brien, Profeseri w’ungirije, wabaye uwa mbere mu kwandika iriya nyigo wo muri kaminuza ya Michigan  ku bijyanye no gusinzira nabi ku mugore utwite , yagize ati, "hagiye habaho ubushake bukomeye ku bijyanye n’ingaruka zo kugona mu gihe umugore atwite nuko bigira ingaruka ku buzima bw’umugore utwite, ariko hari amakuru make ku kuntu bigira ingaruka ku buzima bw’uruhinja”.

Louise yakomeje agira ati, " twasanze kugona bihoraho bifitanye isano no kubyara abana bafite ibiro bike n’umugore kubyara abazwe. Ibi bidufasha kumenya  abagore batwite bafite ikibazo cyo guhumeka baryamye gishobora gutuma bagira ikibazo cyo kubyara bibagoye”.

Nkuko uru rubuga rukomeza kubigaragaza, inyigo yakozwe mu gihe gishize ikuriwe na Luise O’Brien, yasanze abagore batangira kugona batwite baba bashobora  kugira umuvuduko w’amaraso uri hejuru n’ikitwa "preeclampsia”. Ibi bivuga  ko umugore utwite agira umuvuduko w’amaraso uri hejuru ku buryo bwihuse no kugira proteine mu nkari n’ibindi bimenyetso.

Kugona n’ikimenyetso k’ingenzi kigaragaza ikitwa , "obstructive sleep apnea”. Iki ni ikintu gikomeye kiba iyo umuntu ahumeka nabi asinziriye. Guhumeka bihagarara buri kanya bisimburana no kongera guhumeka igihe umuntu asinziriye.

Umuntu wese ashobora kugira ikibazo cya "obstructive sleep apnea”nubwo bikunze kugirwa n’abafite imyaka yo hagati, abasheshe akanguhe n’abafite umubyibuho ukabije.

Obstructive sleep apnea, ishobora kuvurwa no gukoresha ikintu gituma imyanya y’ubuhumekero iguma kuba ifunguye. Bamwe bakorerwa ibituma imiterere y’izuru, umunwa n’umuhogo ihinduka.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego