Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ni gute wamenya ko umusore ucecetse (udakunda kuvuga amagambo menshi) yagukunze?

Usanga igitsina gabo muri rusange gikunze kuvuga no kuba nyambere mu rukundo aho benshi muri bo iyo bakunze bahita babivuga, ariko ngo hariho n’abandi usanga muri kamere yabo bacecetse cyane ku buryo biba bigoranye uri umukobwa kumenya niba yagukunze cyangwa ari ukukwishimira bisanzwe kuko ngo bene aba ntibakunze guhita babivuga ku mugaragaro. Mu gihe rero ubona hari umusore runaka udakunze kuvuga akaba ari kukwitaho, urubuga rwa interineti whatd omenreallythink.com rugaragaza ibimenyetso ushobora kureberaho ukamenya ubwoko bw’urukundo uyu musore agufitiye kugira ngo utanava aho winyuramo kandi atagukunda cyangwa se akaba yarashize hanyuma ugatinda kubimenya.
Dore ibyo bimenyetso ni ibi bikurikira:
1. Yirinda guhuza amaso nawe igihe muri kuvugana
Iyo umuhungu ucetsetse cyane yagukunze, usanga ashaka kuganira nawe ariko akirinda guhuza amaso nawe. Usanga afite indoro yoroshye ariko ngo yakuvugisha akareba hasi cyangwa se ku ruhande. Ngo ashobora kukureba urangaye nawe wamureba akamwenyura ubundi agahita yirebera hasi cyangwa se ku ruhande. Ibi ngo ni urukundo ruba rumurimo nta kindi.
2. Iyo uri kumuvugisha agira isoni
Usanga abasore bateye batya iyo bifitemo urukundo babyihezamo bigatinda kubagaragaraho. Ibi rero ngo bituma bagira amarangamutima adasanzwe iyo bagize amahirwe bakabona ubavugisha, aho ushobora kubona amaso ahise atukura, ibyuya bikaza, ukajya ubona yabuze uko yifata imbere yawe ndetse mwaba mutari kumwe akaba yagukorera nk’ikintu runaka ariko ntapfe kubikubwira yizera ko uzabibona. Ibi bimenyetso iyo bigaragaye kandi ukabona aba yifuza ko muba kumwe kenshi, nyabuneka mutabare kuko ngo aba yarashiriye imbere urukundo rwaramuzonze.
3. Usanga yigenzura igihe cyose azi ko uri hafi
Iyo agukunda akaba azi ko uri hafi aho, ko muri buhure cyangwa se municaranye usanga yiyitaho akanigenzura bihagije, aho ushobora gusanga yikora mu mutwe ngo yumve ko yasokoje niba afite umusatsi, atunganya amakora y’ishati, agira neza ipantalo ye cyangwa se ikabutura; mbese agenzura ko imyambaro ye imeze neza, ukabona ntatekanye. Iki ngo ni ikimenyetso cyo kumenyeraho ko uyu musore agufitiye urukundo.
4. Abura umutekano iyo abandi basore bari kukuvugisha
Ngo iyo abonye abandi basore bakuvugishije ishyari riramwica, akumva ababaye aho ngo ashobora no guhita aguhamagara ngo uze akubwire ukaba watangazwa no gusanga nta kintu gifatika yakubwiraga ahubwo kwari ukugira ngo abandi bakureke, cyangwa se akaba yanabwira nabi abo basore bandi. Byiteho kuko aragukunda ni uko yabuze uko yabikubwira.
5. Iyo ashaka kumenya nimero zawe za telephoni cyangwa se n’andi makuru kuri wowe abyaka abandi bakobwa b’incuti zawe
Uzasanga ashakisha ukuntu yiyegereza inshuti zawe azisabe nimero yawe ya telefoni, e-mail n’ibindi, aho kugira ngo abikwibarize kuko aba agutinya, wajya kubona ukabona araguhamagaye cyangwa se arakwandikiye akubwira amagambo y’urukundo kuko aba yumva bimworoheye kurusha kubikubwira amaso ku maso.
6. Iyo umukozeho ubona agize amarangamutima adasanzwe
Iyo muri kumwe ukamukoraho kabone nubwo waba ubikoze utabishakaga, ngo amera nk’ufashwe n’amashanyarazi, ukabona umubiri we uhise ubyakira vuba kandi agahinduka mu maso, akabura aho areba akigira hirya. Menya ko uko kumukoraho bigize icyo bivuga kuri we kandi ko asa n’aho akwiyumvisemo mbese aba yuzuwe n’ibisongamubiri.
7. Ahora ashaka kugufasha mu mirimo yawe itandukanye
Umusore wagukunze kandi kubikubwira bikamugora, usanga ahora yifuza kugufasha mu mirimo yawe utanabimusabye, niba mwigana yibwiriza kugufatira note, kugufatira umwanya uri bwicaremo, kugusobanurira niba ari umuhanga kukurusha, hanyuma mwaba muturanye cyangwa se afite ukuntu akugeraho ku buryo bworoshye, ukabona ko yihatira kugufasha mu byo uri gukora kabone nubwo yaba atabizi neza cyangwa se ari imirimo igoranye.
Niba rero uri umukobwa hakaba hari umusore ubonaho bino bimenyetso ukibaza ibyo ari byo bikakuyobera, ndetse ukumva aramutse akubwiye ko yagukunze utajijinganya kumwemerera urukundo, rwose wikwitesha amahirwe yo gukunda no gukundwa kuko agufitiye urukundo rurenze kandi ngo ni byiza ko ugenda usa n’umwereka ko ubibona ko agukunda kugira ngo arusheho gutinyuka.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego