Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Nyarugenge: Polisi yongeye guta muri yombi abakekwaho ubutubuzi

Kuwa Kabiri no Kuwa Gatatu w’iki cyumweru Polisi yafashe itsinda ry’abantu batatu biyita “Abameni (aba Men) bakurikiranweho ibyaha byo guhimba cyangwa guhindura inyandiko no kwambura ikintu cy’undi hakoreshejwe amayeri.

Abatawe muri yombi kuri iyi nshuro ni abagabo batatu bafashwe nyuma yo kwiba sheki (Cheque) bakigana imikono ya ba nyira zo, maze babiba amafaranga, baniba abantu babatetseho imitwe bababeshya ko bazabaha impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Uwatawe muri yombi bwa mbere muri iri tsinda ni Umugore wafatiwe mu Cyahafi, hakurikiraho umugabo wahise avuga ko uyoboye iryo tsinda ari mugenzi we w’undi, akaba ari na we wazizaniraga uwo mugore akajya kuzibikuza.

Umuvugizi wa Polisi akaba n’Umugenzacyaha mu Mujyi wa Kigali, Supt Modetse Mbabazi, yatangarije IGIHE ko ubwo batabwaga muri yombi, aba bantu bafatanywe sheki nyinshi kandi z’abantu batandukanye, harimo imwe yo muri I&M Bank yahoze ari BCR, yariho amafaranga y’u Rwanda 750,000, bakaba barayabikuje kuwa 8 Ukwakira 2015 mu gashami kayo ka Nyamirambo.

Indi bafatanwe muri Equity Bank yari isinyeho amafaranga y’u Rwanda 600,000 , yo bagiye kuyibikuza bahageze basanga nta mafaranga ari kuri iyo konti, barayibika ngo bategereze ko nyir’iyo konti yazashyiraho amafaranga mu gihe cy’ukwezi garanti sheke isinye iba ifite.

Ubwo bafatwaga basanganywe kandi flash disk iriho kopi z’indangamuntu zijya gusa n’umwimerere (scanned copies), z’abantu babeshye ko bazabaha impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Aba batawe muri yombi na Polisi mu gihe kitarenze ukwezi hafashwe abandi “Bameni” bakekwagaho kwiba abantu babashukishije kubagurisha amabuye y’agaciro.

Bana je biyongera ku bandi batawe muri yombi muri Gashyantare uyu mwaka, nyuma yo kwiba abantu batandukanye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 50, bababeshya ko bafite ibyuma by’agaciro kandi bikenewe n’ikigo gikora imihanda cya STRABAG.

Supt Mbabazi yabwiye IGIHE ko hashize ibyumweru nka bibiri ibyaha byo muri uru rwego bicogoye ugereranyije n’uko byahoze, byabaye byinshi muri Gashyantare uyu mwaka.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yongeye gushishikariza rubanda kuba maso bakirinda ababashuka, aho yatanze urugero rw’uburangare bukabije butuma umuntu aza agashuka undi ngo amwereke aho arangura ibyuma anamwereke aho azabigurisha, undi akabyemera atitaye ko n’ubimubwira yabigura akabyigurishiriza.

Ingingo ya 609 yo mu Itegeko Ngenga rishyiraho igitabo cy’Amategeko ahana, ivuga ko Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).

Ingingo ya 318 muri iki gitabo kandi iteganya ko umuntu wese, abigiriye kwambura ikintu icyo ari cyo cyose cy‟undi, agatuma bakimuha ari uko akoresheje amayeri y’ubwambuzi,wiyitirira amazina atari yo cyangwa imirimo adafitiye ububasha cyangwa agira ngo yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Iyo icyo cyaha cyakozwe n’umuntu kugira ngo atange impapuro z’inyemezamigabane, z’inyemezamyenda, inyandiko zigereranywa n’amafaranga, imigabane cyangwa indi nyandiko yose ifite agaciro k’ifaranga ari ibya sosiyete, ari iby’ubucuruzi cyangwa iby’inganda, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y‟amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshanu (5.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000).

Mu gihe ibyaha biteganyijwe mu gika cya mbere cy’iyi ngingo bikozwe n’umwe mu bashyingiranywe, uwabitwaye ategekwa kubisubiza.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego