Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Nyuma y’umwaka rufatiwe ibihano u Rwanda rwongeye gukomorerwa kugura intwaro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

by www.igihe.info
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zongeye gukomorera u Rwanda kugurayo intwaro no kubona ubundi bufasha mu bya gisirikare nyuma yo kurukuriraho ibihano zari zararufatiye muri uru rwego.

U Rwanda rwari rwafatiwe ibihano mu bya gisirikare mu mwaka ushize nyuma yo gushinjwa n’impuguke z’umuryango w’abibumbye n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu gutera inkunga umutwe wa M23 warwanyaga ubutegetsi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, washinjwaga gukoresha abana mu gisirikare cyawo.

Nyuma y’umwaka rufatiwe ibihano u Rwanda rwongeye gukomorerwa kugura intwaro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’igisirikare cy’u Rwanda, cyahakanye ko cyahaga uyu mutwe ubufasha kinemeza ko hari ibimenyetso simusiga bigaragaza ko u Rwanda rutihanganira ikoreshwa ry’abana mu bikorwa bya gisirikare haba ku butaka bw’u Rwanda cyangwa ahandi.

Icyo ibi bihano byahombeje u Rwanda nticyamenyekanye, ariko nk’uko iyi nkuru dukesha KFM ivuga
kirahari kuko ngo impande zombie zemera ko zifitanye imikoranire y’igihe kirekire mu bya gisirikare.
Nyuma y’umwaka rufatiwe ibihano u Rwanda rwongeye gukomorerwa kugura intwaro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika
Ibindi bihugu byari byashyiriweho ibihano uretse u Rwanda ni Somaliya na Yemeni naho Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Centrafrica byakuriweho igice kimwe hagumaho ikindi.

imirasire.com
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego