Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Paris hagiye gushyirwa urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuryango Uharanira inyungu z’Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi ukorera mu Bufaransa, Ibuka -France, yatangaje ko yashyize ikemererwa gushyira ikimenyetso cy’urwibutso rwa Jenoside mu Murwa Mukuru w’u Bufaransa(Paris).

Nk’uko tubikesha Ibuka - France, urwo rwibutso ruzafungurwa kuwa 31 Ukwakira 2014 ahitwa "Père de Lachaise" . Muri uwo muhango hakazaba hari n’Umuyobozi w’Umujyi wa Paris.
Hashize igihe, Ibuka - France ihihibikana ishaka ko no mu murwa mukuru Paris hashyirwa urwibutso rwa Jenoside; mu Mujyi utuwe n’abaturage barenga miliyoni ebyiri.
Bamwe mu bagize Ibuka-France bagaragaza ko bitari byoroshye kugera aho hemerwa gushyira ikimenyetso cy’urwibutso rwa Jenoside mu Mujyi wa Paris, cyane ko bamwe mu bayobozi batakira neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatusti.

U Bufaransa bushinjwa na Leta y’u Rwanda ko hari uruhare bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bukoranira bya hafi na leta yariho mu Rwanda, ikica inzirakarengane zirenga miliyoni.

I Paris hagiye gushyirwa urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu mijyi imwe mu Bufaransa hashyizwe ibimenyetso by'inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi. Aha ni i Toulouse
Urwibutso rwa Jenoside i Paris ruzaza ari urwa gatandatu mu Bufaransa.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego