Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Perezida Kagame yatanze impanuro zisa n’iziri muri Bibiliya

Perezida Kagame  yatanze impanuro zisa n’iziri muri Bibiliya.

Perezida Kagame abwira abayobozi kuzirikana inshingano, mu Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa 15 Ukwakira 2014 (Ifoto/Perezidansi)

Mu kumvisha abayobozi ko bakwiye gukora ibiri mu nyungu z’abaturage aho kwita ku nyungu zabo bwite, Perezida Kagame  yatanze impanuro zisa n’iziri muri Bibiliya.

Nk’uko byanditse mu gitabo cy’Intumwa Mariko igice cya 8 umurongo wa 18, Yesu yabwiye intumwa ze ko zifite amaso ariko ko zitabona, kandi ko zifite amatwi ariko zikaba zitumva. Aya magambo yayavuze nyuma yo kuzibwira ko zigomba kwirinda imitsima y’Abafilisitiya, zigasa n’izidasobanukiwe icyo ashaka kuvuga.

Perezida Kagame yavugiye amagambo ajya gusa n’aya mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, nyuma y’amatora ya Perezida na Visi-Perezida wa Sena, kuri uyu wa 14 Ukwakira 2014.

Yagize ati, "Buri munsi tubona ingero zabyo [ibibazo igihugu gihura nabyo] ariko abantu benshi bafite amaso ntibabona bafite amatwi ntibumva. Iyo umuyobozi ufite amaso ntubone ukagira amatwi ntiwumve igihugu kigira ibibazo nk’ibyo tuzi mu mateka yacu.”

Umukuru w’u Rwanda yamaze iminota igera kuri 12 avuga ko abayobozi bagomba kuzirikana ko babereyeho gukorera Abanyarwanda mu nyungu rusange, bakirinda kuba ibikoresho by’abashaka kugera ku nyungu zabo bwite.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko gukomeza gukorera inyungu z’amahanga amaherezo bigusha igihugu mu bukene n’umwiryane.

Yagize ati, "Abandi baba bashaka kugera aho bashaka kugera, bakagukoresha bakakugeza aho ibyo wibwira biri mu nyungu zawe bwite iz’igihugu ukorera zigahomberamo. Ni bangahe birirwa babwirwa ko ari ibitangaza banyuranije n’ibyo igihugu cyifuza bakabafasha bakabageza ku byo bifuza ukumva ko uri igitangaza. Iyo babikora ntabwo bakorera inyungu zawe cyangwa iz’Abanyarwanda barakorera inyungu zabo, baraguhindura isuka ibahingira.”

Perezida Kagame yanenze kandi abayobozi basa n’abadasobanukiwe inshingano bahawe zo gukorera abaturage, usanga bakoresha imyanya yabo y’ubuyobozi mu nyungu zabo bwite, bityo bagatuma igihugu kitagera ku ntego cyihaye.

Yagize ati "Gutora Perezida wa Sena byibutsa uburemere n’inshingano umuyobozi aba afite kandi agomba kubahiriza mu nyungu rusange kurusha ize bwite. Abantu basanzwe iyo bumvishe ubuyobozi bumva ikuzo bakumva inyungu ze zimureba nk’umuyobozi akibagirwa aho ava n’aho ajya, akibagirwa ikimushyize muri uwo mwanya, akibagirwa ko ikimushyize muri uwo mwanya ari ugukorera inyungu ku buryo budasubirwaho z’abanyarwanda.”

Yakomeje agira ati, "Ntabwo ari ukwikorera, cyangwa ikuzo cyangwa umutungo ngo yibone, arebe abo bava inda imwe, umuryango we n’inshuti yarangiza akarekera aho. Ntabwo ariko ubuyobozi bumeze.”

Perezida Kagame yavuze ko abayobozi b’u Rwanda bagomba guharanira ko inzego zose z’igihugu cy’u Rwanda zuzuzanya, imbaraga zigashyirwa hamwe kugira ngo igihugu cyunguke kurusha umuntu umwe cyangwa urwego rumwe.

Perezida Kagame yakomeje kwiyama abantu bafite umutima wo gushyira imbere inyungu zabo.

Ubwo yatangizaga umwaka w’Ubucamanza 2013/2014 yasabye ubutabera gukurikirana abigwizaho umutungo w’abaturage.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego