Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Perezida Paul Kagame yakomoje ku byaba byaratumye Dr Ntawukuriryayo yeguzwa

Perezida Paul Kagame yakomoje ku byaba byaratumye Dr Ntawukuriryayo yeguzwa

Perezida Paul Kagame
Ubwo Perezida Paul Kagame yagezaga ijambo ku bantu bitabiriye umuhango w’itora n’irahira rya Perezida wa Sena n’umwungirije kuri uyu wa kabiri tariki 14 Ukwakira, yagarutse ku nshingano n’imyitwarire igomba kuranga umuyobozi, aho yabibukije gukora inshingano zabo mu nyungu z’abaturage, amagambo asa n’aca amarenga ku byashijnwaga Dr Ntawukuriryayo mbere yo kweguzwa.
Ijambo rya Perezida Kagame ryibanze ku nshingano z’abayobozi, aho yavuze ko hari abayobozi bitwara nabi , bakitwara nk’abaturage basanzwe ndetse no guharanira inyungu zabo bwite bitwaje imyanya bariho kandi baratowe ngo bakorere rubanda. Yabwiye Makuza Bernard wabaye Perezida wa Sena ko kuba umuyobozi ari inshingano zikomeye. Yagize ati : “ …Umunsi nk’uyu rero tugutoye nka Perezida wa Sena, njye numva biba byibutsa uburemere n’inshingano biri mu buyobozi, kandi aba akwiye kubahiriza mu nyungu rusange kurusha inyungu ze bwite.”
Yakomeje abwira abayobozi muri rusange, agira ati : “ Iyo uvuze ubuyobozi hari abumva ikuzo , akumva inyungu ze zimureba, yarangiza akajya mu bintu bisanzwe. Akibagirwa aho ava n’aho ajya , akibagirwa ikimushyize muri uwo mwanya, ……. Kubera inyungu ze n’ikuzo cyangwa umutungo cyangwa ibindi , akibona , akireba akareba uwo bava inda imwe cyangwa akareba umuryango we , akareba n’ibyo arya akarekera aho. Ntabwo ari uko ubuyobozi bwakagombye kuba bumeze.”
Perezida Paul Kagame yakomoje ku byaba byaratumye Dr Ntawukuriryayo yeguzwa
Abayobozi mu nzego zitandukanye bari bahari
Ijambo rya Perezida Kagame rikaba rivuga mu marenga ku myitwarire mibi abasenateri bashinjaga Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene mbere yo kweguzwa, aho Abasenateri bamushinjaga gukoresha nabi umutungo wa Leta mu nyungu ze bwite , nk’aho bavuze ko yakiriye abashyitsi muri The Manor Hotel agakoresha miliyoni ebyiri zirenga, kwigwizaho ibintu birengeje kamere nko kwigwizaho ibikoresho byo mu rugo birenze urugero, gutegekesha igitugu, kudakorana neza na biro ya Sena, kwivanga mu kazi katari ake n’ibindi.
Perezida Paul Kagame yakomoje ku byaba byaratumye Dr Ntawukuriryayo yeguzwa
Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene na we yari ahari
Bikaba byaranavuzwe ko Ntawukuriryayo yaba yaragiye agirwa inama , nyamara ntazikurikize .
Perezida Kagame akaba yakomeje asaba umuyobozi wumva akeneye gukorera igihugu no gufatanya n’abagizi ba nabi guhitamo kimwe , agakorera igihugu cyangwa agahitamo kujya gufatanya n’abanzi, birirwa basebya igihugu ku busa.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego