Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Politiki:Umunyarwandakazi Mujawamariya Monique mu ngendo zo gushyiraho intagondwa za RNC

by www.igihe.info
Umunyarwandakazi Mujawamariya Monique uzwi cyane muri Afurika y’Epfo mu bikorwa by’abarwanya Leta y’u Rwanda, muri Kanama uyu mwaka yakoze ingendo mu bihugu birindwi adahagarara, arajwe ishinga no gushakira ibirindiro n’amahugurwa umutwe w’abarwanyi wa Rwanda National Congress (RNC).

Byose bijya gutangira, Mujawamariya yahagurutse Cape Town muri Afurika y’Epfo ari naho atuye, agera mu Mujyi wa Kigali tariki ya 2 Kanama 2014. Azwiho kuyobora Umuryango avuga ko uharanira uburenganzira bw’abagore witwa Mafubo Organisation, nk’uko impapuro zifitwe n’urwego rushinzwe iterambere ry’abaturage muri Afurika y’Epfo zibigaragaza.

Nk’uko bitangazwa n’urubuga AfricaNudo, ku Cyumweru tariki ya 3 Kanama, araye ageze I Kigali, Mujawamariya yagiye mu Karere ka Huye mu Majyepfo y’u Rwanda, agenda agiye gutaha ubukwe bw’umuhungu we William. Bukeye bwaho, kuwa Mbere tariki ya 4 Kanama, arambuka ajya I Burundi, amarayo iminsi 3, kuko yagarutse kuya 7 Kanama.

Politiki:Umunyarwandakazi Mujawamariya Monique mu ngendo zo gushyiraho intagondwa za RNC
Umunyarwandakazi Mujawamariya urajwe ishinga no guhungabanya umutekano w'u Rwanda
Ubwo yari I Bujumbura, bivugwa ko Mujawamariya yabonanye na Perezida Petero Nkurunziza, bagirana inama mu ibanga rikomeye; bayimaramo amasaha atari make, dore ko babonaniye mu rugo rwihariye rw’uyu mukuru w’u Burundi. Nyuma y’iyi nama, Perezida Nkurunziza yahise yerekeza mu Bushinwa, aho yamaze hafi icyumweru.

Nyuma y’urwo ruzinduko, Mujawamariya yagarutse mu Rwanda, aho yabonanye n’abantu batandukanye muri Hoteri izwi muri Kigali nk’uko AfricaNudo ibivuga; Ngo inyinshi muri izi nama zagiye ziba mu gicuku cyangwa mu museke, mu rwego rwo kwirinda ko abayobozi b’u Rwanda babimenya.

Mujawamariya yabonanye n’abayobozi ba LIPRODOR na HAGURUKA, imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu. LIPRODOR ku rundi ruhande iri mu bibazo bikomeye by’ubutabera byatewe n’amakimbirane yabaye hagati yabo, bigatuma Inama y’Ubutegetsi yirukanwa umwaka ushize.

Ahagana saa tanu z’amanywa tariki ya 12 Kanama, Mujawamariya yuriye indege ya Rwandair yerekeza i Kampala muri Uganda, aho byavugwaga ko agiye kwitabira Inama y’ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri leta yabereye muri Hoteli Africana. Gusa AfricaNudo ivuga ko amakuru ifite yemeza ko yari azinduwe n’ibindi, dore ko yabonanye n’abantu bakorana na RNC na FDLR mu minsi itatu yamazeyo.
AfricaNudo ivuga ko ubwo yari i Kampala, Mujawamariya yakodesheje icyumba muri Hoteli Africana ariko ko atigeze aharambika umusaya. Ngo ahubwo buri joro, yarasohokaga akajya mu duce tutazwi tw’Umujyi wa Kampala. AfricaNudo ivuga ko bizwi neza ko mu bihugu byose yasuye atigeze arara mu cyumba cya hoteli, kandi yarabaga yabikodesheje.

Avuye i Kampala, Mujawamariya yagarutse mu Rwanda tariki ya 15 Kanama. Bukeye bwaho, yasubiye i Butare. Ubwo yari yo, yabonanye n’abantu batandukanye, bahakorera utunama twabo mu nsengero cyangwa mu bigo by’amashuri. Yarahagumye kugeza tariki ya 18 Kanama.

Politiki:Umunyarwandakazi Mujawamariya Monique mu ngendo zo gushyiraho intagondwa za RNC
Mujawamariya muri Hoteri Africana i Kampala
Uwo munsi, Mujawamariya yagiranye inama mu buryo bw’ibanga rikomeye n’abanyeshuri batanu, aba bakaba bari basanzwe bavugana akiri muri Afurika y’Epfo. Iyi nama yakorewe muri kimwe mu byumba by’ishami ry’ubuvuzi muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.
Aba banyeshuri biga mu mashami atandukanye ni Niyonzima Jean Claude (Pharmacy), Mukamisiga Mariam (Pharmacy), Nkurunziza Fidel (Environmental Health), Majambere Frederick (Nursing) na Uwimana Dianne (Dental Science).

Tariki ya 20 Kanama, Mujawamariya yasubiye Cape Town muri Afurika y’Epfo.

Ntibyarangiriye aho…

Tariki ya 7 Nzeri, Mujawamariya yerekeje Beirut mu Murwa Mukuru wa Libani. Muri uyu mujyi, AfricaNudo ivuga ko yahuye n’abagize imitwe itemewe yitwaje intwaro, izwiho gutoza abanyamahanga mu gutegura ibikorwa by’iterabwoba. Iyi mitwe yatoje imitwe izwi cyane; Hamas yo muri Palestine ndetse na Islamic Jihad, yatojwe igihe kirekire n’intagondwa z’Abanyalibani.
AfricaNudo ivuga ko ifite amakuru ko RNC iri gushinga umutwe w’iterabwoba uzatozwa n’Abanyalibani, ukazaba ufite ibirindiro mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Nyuma ya Beirut, Mujawamariya yagiye I Dar es Salaam muri Tanzania; ngo aha niho yahuriye na Dr David Himbara, umwe mu bashinze RNC, kuri ubu utuye muri Canada.

Avuye Dar es Salaam, Mujawamariya yerekeje I Paris mu Bufaransa aho yahuriye na bamwe mu bakorera umutwe wa DGSE, ushinzwe ubutasi bwo hanze y’u Bufaransa. Iki gihugu gikorana bya hafi na Lebanon, kuva mu bihe by’ubukoroni. Mujawamariya yasubiye muri Afurika y’Epfo tariki ya 14 Nzeri.

Politiki:Umunyarwandakazi Mujawamariya Monique mu ngendo zo gushyiraho intagondwa za RNC
Aha Mujawamariya yari yicaye muri imwe muri Hoteri zo mu Mujyi wa Kigali
Mu by’ukuri Monique Mujawamariya ninde?
Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yari inshuti magara ya Pascal Simbikangwa, ufunzwe n’u Bufaransa kubera uruhare yagize muri Jenoside yahitanye abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa. Ubusanzwe yari umukangurambaga w’uburenganzira bwa muntu, gusa indi mirimo ye itari izwi cyane yayikoreraga mu biro bya Simbikangwa wakoranaga bya hafi n’ibiro bya Perezida Habyarimana.

Mujawamariya agamije iki?
Hakurikijwe ibyanditswe haruguru, AfricaNudo ivuga ko Mujawamaliya ayoboye ihuriro rya bamwe mu bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda baba mu gace k’Amajyepfo y’Afurika. Ese u Bufaransa bwaba buri kumwifashisha mu gukomeza gahunda yabwo yo gukingira ikibaba no gufasha abashaka gusubiza u Rwanda mu miborogo?

Naho uruzinduko rwa Dr Himbara muri Tanzania rwo ntirutangaje na busa, kuko iki gihugu cyahindutse icyumba cy’inama cy’amatsinda y’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Byaravuzwe ko Faustin Twagiramungu yanzindukiye muri Tanzania inshuro nyinshi, aho yanahuye n’inzego zishinzwe ubutasi.

Ese abanyeshuri batanu Mujawamariya yabonanye nabo ni gati ki?

Igihe.com
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego