Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Rulindo:Ndereyimana Joseph akurikiranweho kwiyicira umugore n’ifuni, agakomeretsa abana be 5

Ndereyimana Joseph wo mu Murenge wa Cyungo, Akarere ka Rulindo, yishe umugore we amukubise ifuni mu gahanga, anakomeretsa bikomeye abana be batanu, bajyanwa kwa muganga umwe muri bo arahagwa.

Mu masaha ya saa saba zishyira saa munani z’ijorokuwa 16 Ukwakira 2014, Ndereyimana w’imyaka 48 y’amavuko nibwo yishe umugore we, anikora mu nda.
Inzego z’ibanze zavuze ko uyu mugabo amaze gukubita ifuni umugore we, yahise yadukira n’abana be.
Umuyobozi w’Ubugenzacyaha akaba n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Supt Christophe Semuhungu yabwiye IGIHE ko ubwo Polisi yatabaraga muri iryo joro yasanze uyu mugabo yamaze gutoroka, ariko aza gufatwa.
Yagize ati“Uwo mugabo yitwa Ndereyimana Joseph tumukurikiranyeho kwica umugore we witwa Mukamazimpaka Esperance akoresheje ifuni.Yanakomerekeje bikomeye abana batanu, umwe yitaba Imana ageze kwa muganga. Twahageze dusanga yatorotse ariko twakomeje gukurikirana afatirwa mu Karere ka Burera.”
Yakomeje avuga ko bakomeje iperereza ku cyaba cyateye uyu mugabo kwica umugore we, gusa ngo amakuru abaturage batanze ni uko uko uyu muryango wari ubanye nabi cyane kubera amakimbira aturuka ku mitungo n’ibindi bibazo byo mu muryango, kandi na Polisi yaribizi.
Polisi yari yaranasuye uyu muryango, babagira inama nk’intambwe ya mbere mu gukemura amakimbirane.
Abaturage bo mu Murenge wa Cyungo basabye ko uyu mugabo ufungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kinihira, Akarere ka Burera yazajyanwa kuburanishirizwa aho yakoreye icyaha.
Abana bane basigaye mu bitaro bameze nabi cyane, ariko abanganga batanze icyizere ko bashobora kuzakira. Bakomeretse bikomeye.
Mukamazimpaka Esperance wishwe yari afite imyaka 48, yarabyaranye n’umugabo we wamwishe abana batanu, umuto muri bo afite imyaka itanu.
Rulindo:Ndereyimana Joseph  akurikiranweho kwiyicira umugore n’ifuni, agakomeretsa abana be 5
Ikarita y'Akarere ka Rulindo, aho umugabo akurikiranweho kwica umugore we akanakomeretsa abana be 5, umwe agapfa

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego