Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Rwamagana: Batanu barimo n’abayobozi bafunzwe bakekwaho kwica umuntu


Kuri station ya polisi ya Nzige ho mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Uburasirazuba hafungiye abantu  batanu barimo n’abayobozi mu nzego z’ibanze aho bakekwaho kwica umusore w’imyaka 23 y’amavuko witwa  Turatsinze Vincent bamuziza ko yibye.

Polisi ikorera mu Ntara y’uburasirazuba iremeza aya makuru ikanenga kubona umuyobozi ushinzwe kurenganura abaturage ari mu bakekwaho kwica umwe  mu bayobora.
Muri aba bakekwa harimo umuyobozi w’umudugudu ndetse n’ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Byimana, Akagali ka Byimana mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana.
Uyu Vincent Turatsinze ngo yishwe bamuziza ko ngo yari mu gikorwa cy’ubujura cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 15 rishyira uyu wa 16, Ukwakira.
Umuvugizi w’ubugenzacyaha wungirije  mu Ntara y’uburasirazuba, Inspector Emmanuel Kayigi yagize ati: “Nibyo koko abantu batanu barimo n’umuyobozi w’umudugudu barafunze bakurikiranyweho kwica umuntu ngo bavuga ko ari umujura”’.
Yongeyeho ko ibi ari ubwa mbere bibaye mu Ntara y’uburasirazuba ariko akagaya ko n’abayobozi harimo n’ushinzwe umutekano bagaragara mu bagize uruhare mu gikorwa cyo kwihanira kandi bazi icyo amategeko avuga ku kintu nk’icyo.
Aya makuru kandi aremezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karenge, Niyonshuti Immaculée nawe wavuze ko ayu muntu yishwe acyekwaho kwiba.
Mu gihe icyaha cyahama aba bacyekwaho kwica bahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 140  mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

UMUSEKE.RW

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego