Mu masaha make ashize mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka
Kayonza ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro bita Wolfram cyagwiriye
abantu mirongo itatu babiri bitaba imana undi umwe arakomereka nk’uko
byemejwe n’ubuyobozi bw’Akarere.
Ahenshi mu birombe mu Rwanda nta bwishingizi n’ibikoresho bigezweho abakozi bagira
Aba bacukuzi b’amabuye y’agaciro bagwiriwe n’ikirombe, bakorera
isosiyete yitwa Wolfram Mining Processing Company icukura amabuye
y’agaciro mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza.
Babiri muri 30 bavanywemo bapfuye, undi umwe wari wakomeretse yajyanywe mu butaro .
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Mugabo John aravuga ko banyiri iki
kirombe bari bafite ubwishingizi akavuga ko ubu iyi sosiyete irimo
gufasha mu kuvuza abakomeretse.
Yagize ati: “Bagwiriwe n’ikirombe aho bari barimo gucukura
amabuye y’agaciro babiri bapfuye. Iyi sosiyete yari ifite ubwishingizi
bw’ubuzima ku bakozi bayo.”
Iyi mpanuka ngo yaba yaratewe n’imvura nyinshi yaguye muri kariya gace mu minsi mike ishize bigatuma ubutaka bworoha.
Yagize ati: “Iyi ni impanuka nk’izindi zose kandi yatewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa hanyuma ubutaka buratoha”.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Mugabo yahaye ubutumwa amasosiyete
acukura amabuye y’agaciro abasaba gushakira abakozi babo ubwishingizi
ndetse n’ibikoresho byabugenewe birinda ubuzima bwabo.
Uwakomeretse ubu ari mu bitaro i Rwinkwavu aho ari kuvurirwa.
Kayonza Mayor Mugabo John asaba abafite ibigo bicukura amabuye y’agaciro gushyirisha abakozi babo mu bwishingizi

Ahenshi mu birombe mu Rwanda nta bwishingizi n’ibikoresho bigezweho abakozi bagira
Kayonza Mayor Mugabo John asaba abafite ibigo bicukura amabuye y’agaciro gushyirisha abakozi babo mu bwishingizi
0 comments:
Post a Comment