Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Samanta Power arabona FDLR iseta ibirenge kurambika intwaro hasi

by www.igihe.info
Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Loni, Samanta Power, yagaragaje ko igihe ntarengwa FDLR yahawe kuba yarangije gushyira intwaro hasi kiri kugenda gishira, ariko nta kigaragaza kubahiriza ibyo yasabwe.
 
Mu butumwa Samanta Power yanyujije kuri Twitter, yavuze ko igihe FDLR yahawe kuba yarambitse intwaro kigezemo hagati [hashize amezi atatu muri atandatu], ariko muri Repuburika Iharanira demukarasi ya Congo, nta bandi bo muri FDLR bigeze bashyira intwaro hasi kuva muri Kamena.
Samantha Power yavuze ko niba FDLR ikomeje kwinangira, izaraswaho.

Kuri ubu, imibare itangazwa ivuga ko abarwanyi ba FDLR batageze kuri 200 n’imiryango y’abo ari bo bamaze kwitabira gahunda yo gushyira hasi intwaro ku bushake, bakaba bategereje gucyurwa mu Rwanda cyangwa kujyanwa mu bindi bihugu bitari ibyo mu karere.

Ku rundi ruhande ariko, abo muri FDLR bakomeza kuvuga ko bagomba kubanza kwizezwa ibiganiro na Leta y’u Rwanda mbere yo gushyira intwaro hasi, ariko kandi ibi biganiro bisa n’aho ari inzozi za FDLR kuko Leta y’u Rwanda yagaragaje bidasubirwaho ko itaganira na FDLR, umutwe ugizwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Samanta Power arabona FDLR iseta ibirenge kurambika intwaro hasi
Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Loni, Samantha Power

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego