Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

SIDA yaturutse i Kinshasa muri 1920-Ubushakashatsi

Mu kinyamakuru kitwa Science, abashakashatsi bemeje ko icyorezo cya SIDA gifite inkomoko mu Mujyi wa Kinshasa muri DRC. Iri tsinda mpuzamahanga ry’abashakashatsi ryemeza ko kubera ubwiyongere bw’abaturage, ubusambanyi  ndetse n’urujya n’uruza rw’abantu byatumye SIDA ikwirakwira vuba  muri uriya Mujyi ndetse n’ahandi.

Umujyi wa Kinshasa mu mwaka ya za 1920
Umujyi wa Kinshasa mu mwaka ya za 1920

Abahanga mubyitwa  Viral Archaeology nibo basanze indiri ya SIDA ku isi yaratangiriye muri Congo.

Bafashe ibisigazwa byabitse byerekana urosobe rw’ibigize Virus ya SIDA (HIV’s genetic code) barabipima, ngo basanga yarakomotse muri Kinshasa mu myaka ya 1920.
Iyi raporo yasohotse muri science yemeza ko imibonano mpuzabitsina idakingiye, gukoresha ibikoresho byo kwa muganga ariko  bidasukuye , ndetse n’ubwiyongere bw’abaturage, nibyo ngo byatumye VIH/SIDA ikwirakwira vuba.

Icyo gihe ubwo Congo yari iyobowe n’Ababiligi, gari ya moshi niyo yakoreshwaga cyane mu gutwara ibintu n’abantu bityo bigatuma abanduye bajya mu duce dutandukanye  bahagera bakanduza abandi, gutyo gutyo bigakwirakwiza iki cyorezo.
Impuguke zivuga ko ubu bumenyi bushya buzafasha mu kumenya inkomoko nyayo y’iki cyorezo bivugwa ko kugeza muri 2011, abantu barenga miliyoni 34 barai baracyanduye.
Nubwo ngo abahanga baje kuyimenya neza mu myaka ya 1980, kugeza uyu mwaka wa 2014, imaze kwandura abantu miliyoni 75 ku isi hose.

Iyi Virus yitwa HIV/AIDS ngo yakomotse i Kinshasa
Iyi Virus yitwa HIV/AIDS ngo yakomotse i Kinshasa
Imibare irerekana uko HIV/AIDS yagiye izamuka guhera 1990 kugeza 2012
Imibare irerekana uko HIV/AIDS yagiye izamuka guhera 1990 kugeza 2012: Source: Averting HIV/AIDS
BBC

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego