Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

U Rwanda rurasaba ibihugu bicumbikiye impunzi z’abanyarwanda kuzambura uburenganzira bwo kwitwa impunzi

by www.igihe.info
Ibihugu bicumbikiye impunzi z’abanyarwanda birasabwa kubambura ubwo burenganzira bwo kwitwa impunzi , ni muri gahunda u Rwanda rwafashe yo gukuraho sitati y’Ubuhunzi ku banyarwanda bose baba mu bihugu byo hanze.


Minisitiri Ushinzwe Ibiza no gucyura Impunzi , Madamu Seraphine Mukantabana yasabye Umuryango w’Abibumbye gufasha u Rwanda kumvisha ibihugu birebwa n’ikibazo cyo kwambura abanyarwanda ubuhunzi, ni mu nama yitabiriye kuva tariki 29 Nzeli i Geneve yateguwe n’ ishami ry’ Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR)
U Rwanda rurasaba ibihugu bicumbikiye impunzi z’abanyarwanda kuzambura uburenganzira bwo kwitwa impunzi
Minisitiri Ushinzwe Ibiza no gucyura Impunzi , Madamu Seraphine Mukantabana

Hari ibihugu byari byiyemeje kuvaniraho abanyarwanda bicumbikiye sitati y’ubuhunzi, nyamara na nubu ngo ntacyo birakora. Bimwe mu bihugu byari byemeye ni Burukina Faso, u Burundi, Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (RDC), Nijeri (Niger), Senegali, Togo na Zambiya ariko ibi bihugu bikaba bigenda biguru ntege mu gushyira mu bikorwa ibyo byemereye u Rwanda.

Abanyarwanda barebwa n’iki cyemezo ni abahunze hagati y’umwaka w’i 1959 na 1998.
U Rwanda rukaba rwarakuyeho sitati y’Ubuhunzi ku banyarwanda b’impunzi baba mu mahanga tariki 30 Kamena 2013. Nubwo u Rwanda rwakuyeho iyi sitati y’ ubuhunzi, impunzi zimwe zikomeje kunangira gutaha mu Rwanda.

Abakurikiranira hafi politiki y’ u Rwanda bakunda kujya impaka ku mubare nyakuri w’impunzi z’abanyarwanda ziri hanze bamwe bavuga ko zaba zigera ku bihumbi mirongo irindwi (70.000) nyamara muri Congo Kinshasa amakuru yatangajwe mu minsi yashize yavugaga ko hariyo impunzi zigera ku bihumbi magana abiri na mirongo itanu (250.000).
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego