Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Uburusiya: Barobye ifi ifite amenyo nk’ay’abamuntu

by www.igihe.info

Ifi idasanzwe yatunguye abahanga mu by’ubumenyi mu Burusiya kubera amenyo bayibonaye ameze neza nk’ay’ikiremwa muntu.Aleks Korobov, umurobyi wo muri iki gihugu ufite imyaka 50 yatangaje ko akiroba iyi fi yatunguwe n’amenyo yayo aho yavuze ko bigoye kuyatandukanya n’ay’abantu.

Amenyo y'iyi fi ngo nta yindi barayabonana
Amenyo y’iyi fi ngo nta yindi barayabonana

Ibi byateye urujijo impuguke mu byerekeye amafi nyuma yo kubona iyi fi dore ko ngo kuva isi yaremwa nta na rimwe higeze haboneka ifi ifite amenyo nk’ay’abantu.
Uyu murobyi Aleks wo mu mujyi wa Arkhangelsk mu gace ko mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’Uburusiya yarobeye iyi nyamaswa umuntu atakwita ifi kubera amenyo yayo mu mugezi witwa Dvina.

Akimara kumva ko umutego we ugize icyo ufata yahise yihutira kujya gufata ifi nk’uko bisanzwe ariko atungurwa no kubona amenyo yayo ntaho atandukaniye cyane n’ay’abantu.
Yatangaje ko akimara gukubikuta amaso amenyo y’iyi fi byamutunguye cyane agahita ajya kubyereka abandi barobyi bagenzi be ndetse n’abandi bantu ngo abereke iki gitangaza.
Anton Efimov w’imyaka 60 akaba ari n’umwe mu nshuti za hafi za Aleks yatangaje ko bakimara kumva ijwi rye (Aleks) ababwira ko yarobye ifi ifite amenyo nk’ay’abantu batabihaye agaciro kuko bari bazi ko bidashoboka.

Yagize ati « dusanzwe tuzi ko Aleks ari umuntu ukunda gutera urwenya ariko igihe yazaga atubwira ko yarobye ifi ifite amenyo nk’ay’ikiremwamuntu twaketse ko yasomye kuri Vodka ariko tumaze natwe kwibonera iyi fi byaradutunguye kuko muri twe nta n’umwe wigeze abona ifi nk’iyi ».

Ngo "Zirarema"
Ngiyo ifi y’amenyo adasanzwe, ngo “Zirarema”
Mailonline  

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego