Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ubutabera:Impaka ni zose ko Pasiteri Uwinkindi ashinjwa icyaha kitaba mu mategeko ahana y’u Rwanda

Ubwo Pasiteri Uwinkindi Jean yasabwaga kwiregura ku cyaha cya kabiri ashinjwa “cy’itsembatsemba ryibasira inyokomuntu”, Ubushinjacyaha bwasabye urukiko Rukuru ko mu kwiregura kwe hatakomeza gukoreshwa imvugo y’“itsembatsemba” hagakoreshwa inyito y’icyaha cyo kurimbura n’icyaha cyibasiye inyokomuntu” hagendewe ku ivugurura ryakozwe ku itegeko.
 
Ubusabe bw’Ubushinjacyaha bwahagurukije uruhande rw’abunganira Pasiteri Uwinkindi, rusaba ahubwo urukiko ko rwakwemeza ko Uwinkindi yarezwe icyaha kitabaho mu mategeko y’u Rwanda nk’uko bakomeje kubisaba kuva uru rubanza rwatangira.
Mu mpaka zagiwe kuri uyu wa 16 Ukwakira, Me Gatera Gashabana yagaragarije urukiko ko kuba Ubushinjacyaha buri gusaba ko inyito yahindurwa byerekana neza ko ikirego cya Uwinkindi kimushinja icyaha cy’itsembatsemba ryibasira inyokomuntu kitakagombye kwakirwa kuko cyica amahame n’amategeko mpuzamahanga avuga ko “Ntawe ushobora guhanirwa ibyo yakoze, cyangwa atakoze mu gihe icyaha cyabaga nta tegeko rigihanira ryari ririho”.
Aha Me Gatera yashimangiye ko ubu busabe bw’Ubushinjacyaha bwumvikanisha ko bwasanze bwarakoze amakosa, ariko bugashaka kuyita akantu gato, kandi ko bidashoboka ko iyi nyito yahindurwa kuko bigongana n’ingingo y’150 y’Itegeko Nshinga.
Yagize ati“Icyo kirego cyatanzwe gishingiye ku cyaha kitabaho mu mategeko y’u Rwanda.”
Me Jean Baptiste Niyibizi nawe wunganira Uwinkindi yongeyeho ati ”Iyo nta tegeko rihana icyaha rihari, nta cyaha kiba gihari.”
Uwinkindi yagaragaje ko bidashoboka kuri we guhindura iyi nyito, kuko ngo ari yo iri mu mvugo yarezwe, kandi ko ngo yabijuririye mu Rukiko rw’Ikirenga ndetse ko yagombaga kubiburana kuwa 24 Werurwe ariko Ubushinjacyaha bukitambika.
Uwinkindi yavuze kandi ko asanga aregwa icyaha kimwe yita ko cyakorewe ‘itubura’ kigakurwamo bibiri.
Urukiko ariko rwanze guhita rwemera ubusabe bwa Uwinkindi n’abamwunganira ruvuga ko “ibyo ruzabisuzuma”, rukumva ibyavuzwe byose rukazatangaho umwanzuro mu gihe ruzaba rwarangije urubanza.

Impaka ni zose ko Pasiteri Uwinkindi ashinjwa icyaha kitaba mu mategeko ahana y’u Rwanda
Pasiteri Uwinkindi Jean atewe ipfunwe n'umwambaro w'imfungwa
Uwinkindi yemeje ko azaburana yibuka ko ari Pasiteri
Ubwo Umucamanza yatungaga urutoki Uwinkindi amubwira ko yareka guhisha urukiko amakuru, keretse mu gihe yaba ari byo yahisemo nk’uburenganzira bwe, Uwinkindi yavuganye amarangamutima menshi, ashimangira ko gufungwa bitamubuza gukomeza kogeza ijambo ry’Imana.
Yagize ati“Nta burenganzira bw’umugabo nkanjye bwo gutinya kuvuga ukuri bubaho. Ntabwo ndi umugabo usanzwe mu bandi bagabo watinya kuvugisha ukuri; ndi Pasitoro ushobora kuvugisha ukuri nashaka nkakuzira kabone n’ubwo byanshyira mu kaga mbizi nkabizira.”
Yongeyeho ko kuri we adashobora kugirira isoni kuvuga ubuhamya bwe, ahubwo ko isoni azigirira umwenda w’abagororwa yambaye, ati “Kwambara iyi myenda nicyo kintu kibi cyane kibaho mu buzima bw’umuntu, ahubwo nagira isoni z’iyi myenda.”
Umucamanza ariko yamweretse ko ari kumubaza ibibazo by’ibitero aregwa kugiramo uruhare ariko mu kumusubiza akabica ku ruhande. Amusabye kuvuga amakuru yose yaba yarumvise ku iyicwa ry’abantu mu gitero cyo kuri Komine, Uwinkindi yamuhakaniye ko nta gitero na kimwe yigeze ajyamo.
Mu gushaka kumwereka neza ko kutagira byinshi abivugaho atari ukumwima amakuru Uwinkindi yongeyeho ko nta n’umuntu wigeze uza kumubwira ibyabaye.
Yagize ati“Kwinjira mu kinyoma ni icyaha, nigishijwe ko ari icyaha, kandi nigishije ko ari icyaha, no guhisha inkuru ni icyaha, no kujya gufindafinda ngo aha ndokoke ni icyaha. Itegeko ry’Imana ritubuza kubeshya no kubeshyera abandi, hano nshobora gufungwa ariko hari aho ntashobora gufugngwa ndi imbere y’Imana. Hano nshobora kwicara mu buroko ariko umutima wanjye na roho yanjye ntibiri mu buroko biri imbere y’Imana.”

Uwinkindi yaje no kwisobanura ku rupfu rw’umugore wa Mukenga, umugore wa Semayumba n’uwitwa Ruzindana aregwamo kugira uruhare anisobanura ku byo aregwa by’uko yayoboye ibitero mu Cyugaro n’i Ntarama; byose arabihakana.

Pasiteri Jean Uwinkindi w’imyaka 61 yahoze ari Pasiteri mu cyahoze ari Komini Kanzenze, ubu ni mu karere ka Bugesera; araregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, uruhare muri Jenoside, kuyishyira mu bikorwa, n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego