Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Uko wakwirinda umunuko mu nkweto

by www.igihe.info
Uko wakwirinda umunuko mu nkweto

Kutambara amasogizi ya coton, biri mu bitera inkweto kunuka (Ifoto/Interineti)

Urubuga rw’inzobere mu bijyanye n’ubuzima www.vitagratia.com, rwashyize ahagaragara bimwe mu byo wakora kugira ngo wirinde umunuko mu nkweto.

Uru rubuga ruvuga ko umunuko mu nkweto uterwa na bacteries ziba zihishe mu nkweto ahajya amano.

Inkweto zikunze kunuka, ngo ni izo gukorana sport. Gusa ngo usanga abantu bahorana ibyuya mu birenge aribo banakunze kunutsa inkweto.

Dore rero inama 7 uru rubuga rwashyize ahagaragara:

1.    Kureba niba tapi y’inkweto zawe ihora yumutse. Irinde kwambara inkweto tapi itose cyangwa ifite ibyuya,  kuko ituma zinuka.

2.    Ni byiza kwanika inkweto ku zuba, kandi wafunguye imishumi kugira ngo ubushyuhe buzumishe neza.

3.    Niba uri ahantu hatari izuba, fata inkweto zinuka uzishyire mu isashe ufunge neza maze uzishyire muri frigo nibura masaha 12, kuko  ngo ubukonje bukabije bwo muri frigo nabwo bwica za bacteries zitera umunuko mu nkweto.

4.    Iyo ukoze ibyo byose, umunuko ugakomeza ukagumamo, ngo ni byiza gukoresha imiti ya Bicarbonane de sodium, kuko irwanya umunuko.

5.    Ushobora kandi  kwambara amasogisi akozwe muri cotton, kwambara inkweto zifunguye zo mu bwoko bwa sandal kuko zituma amano ahumeka, bityo za bacteries zitera umunuko zigapfa.

6.    Ku babishoboye ni byiza guhinduranya ikweto kenshi mu gihe ukunda guhura n’iki kibazo cyo kunutsa inkweto.

7.    Ngo iyo ibyo byose byanze ushobora kwegera uwize iby’imiti (Pharmacien) akakugira inama y’ikindi wakoresha kugira ngo bacteries zo mu nkweto zireke gutera umunuko.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego