Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urubanza rw'Iterabwoba: Lt Joel Mutabazi akatiwe gufungwa burundu no kwamburwa impeta za gisirikari

by www.igihe.info

Urubanza rw'Iterabwoba: Lt Joel Mutabazi akatiwe gufungwa burundu no kwamburwa impeta za gisirikari

Lt Mutabazi

Urukiko Rukuru rwa Gisirikari rumaze gukatira Lt Joel Mutabazi igihano cyo gufungwa burundu no kwamburwa impeta za gisirikari.

Lt Mutabazi yahamijwe ibyaha birimo kugambanira igihugu, gukwirakwiza ibihuha mu mahanga bisebya Leta y'u Rwanda, kugambirira  kwica Perezida Kagame, gutunga intwaro mu buryo butemewe n'amategeko no gutoroka igisirikari.

Umunyamakuru w'Izuba Rirashe wakurikiranye isomwa ry'urwo rubanza, Habimana James, aravuga ko Mutabazi cyo kimwe n'abandi benshi baregwa hamwe muri uru rubanza, yahise ajurira.

Lt Mutabazi yareganwaga mu rubanza rwiswe urw'iterabwoba n'abantu 15.

Lt Mutabazi yari umwe mu itsinda ry'abasirikari barinda Perezida Kagame.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego